Ubundi “Aspirine” bituruka ku izina uruganda “Bayor” rwakoze uwo muti rwawise “Aspirin” bwa mbere mu buryo bwa gihanga mu 1899, nabwo bakaba barashakaga kugaragaza amazina y’ibikoze uyu muti mu mpine. Ayo magambo yatangirwaga na “A” byashakaga kuvuga “Acetylation” na “Spirine” yashakaga kuvuga ngo “Acide spirique.” Ubwa mbere uyu muti ukaba warakozwe haherewe ku giti cyitwa Saule.
Ubundi uyu muti ufite ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye mu mubiri w’umuntu ukaba ari umwe mu miti isaga 300 ikoreshwa mu buvuzi kandi ukaba ari wo muti ukoreshwa cyane ku isi dore ko mu mwaka wa 2009 hakoreshejwe ibinini bisaga miliyari 11 byose.Uyu muti ufite ubushobozi bwo gukiza no kugabanya ububabare bigendewe ku kugabanywa imisemburo iba yakorewe gutanga ubutumwa mu bwonko ku gice runaka kibabaye. Uyu muti kandi ufite ubushobozi bwo kugabanya umuriro bigendera ku kohereza imisemburo igabanya kwiyongera kwa “Prostaglandins” mu gace ko mu bwonko gafite akamaro ko gukurikirana ubushyuhe bw’umubiri.
Aspirine yoroshya ikanakuraho ububyimbe cyangwa “inflammation” aho utuma imitsi itihaga bityo bikagabanya “inflammation”. Aspirine kandi irinda amaraso kuvura bityo bikagabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima n’indwara z’imitsi. Acetylsalicylique iba mu binini bya Aspirine ifasha umubiri kwirinda kuko yorohereza umubiri kwakira “cytokine” ibarizwa mu bice bishinzwe kurinda umubiri.
0 comments:
Post a Comment