Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ububabare bw’amatwi bushobora guterwa n’amashinya

Inkomoko y’ububabare bwo mu matwi ntabwo ishingira gusa ku matwi ubwayo, ahubwo bishobora guterwa n’ikibazo giturutse ku bindi bice biyegereye. Ibi kubivuga ni ukugira ngo abantu batitiranya ububabare bwose umuntu agize mu matwi ye.

Nk’ uko tubikesha urubuga www.medicalforum.ch kuba amashinya aribwa bishobora kuba intandaro yo gufatwa k’utundi duce harimo imiyoboro yo mu muhogo (pharynx, larynx), bikaba biterwa ahanini n’aho amashinya ahurira kuko hegereye cyane umuyoboro w’ugutwi.

Ubwo bubabare butewe n’amashinya rero ngo buza buherekejwe n’umunaniro udasobanutse (stress), kandi ngo ibi bikaba biva ahanini ku gusya amenyo nijoro bituma ya mashinya akora cyane.

Iyo kandi n’amenyo arwaye atuma n’amatwi ababara kuko burya kimwe ni umuturanyi w’ikindi. Si uku kubabara gusa kuko n’indwara y’amashanya na yo ni ho ituruka.

Hari imitsi y’ingoma y’ugutwi iba ishobora gutera umutwe kubabara bitewe na none n’ubu bubabare bw’urwungano rw’amashinya.
Bitewe n’ubu bubabare rero buterwa n’ishinya bishobora kuba byatera indwara isaba kubaga ugutwi. Ni na yo mpamvu mbere yo kugira ikindi dukora twakagombye kugira isuku y’amenyo yacu tugerageza kuyoza uko bikwiye.

Iyo tuvuze ububabare bw’amatwi ntituba dukwiye kwirengagiza ko n’ibice byo hanze na byo bibabara ariko byo ntibiterwa na ya mashiya uretse ku muyoboro witwa conduit auditif gusa. Ahubwo ngo ibi biterwa n’indwara yitwa otite externe, mu rurimi rw’igifaransa.
Ushobora rero kuba wakwivuza hakiri kare cyane, nk’iyo bwa bubabare buguteye umuriro cyangwa kutumva neza.

Niba ushaka ko amatwi yawe agira ubusugire ni ngombwa kuyagirira isuku wirinda ko hagira ibyinjirira imyanya y’ugutwi nk’amazi mu gihe urimo koga, ndetse ukongeraho gusukura mu kanwa buri gihe mu buryo bwo kwirinda izi ngorane.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo