Ubusanzwe amashereka ni ingenzi mu mikurire y’umwana. Iyo umubyeyi adashoboye konsa umwana we, ubu ngo ashobora kugurisha amashereka ye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Internet. Ibi ni kimwe mu bintu ngo bibaho cyane muri Amerika, bikaba bihangayikishije inzobere mu by’ubuzima.
Jenna Mosbarger ni umubyeyi utarabashije konsa umwana we akaba yaratangarije urubuga rwa internet 7sur7 ati: "Byangiragaho ingaruka cyane ku byo babaga nariye. Ubwo umwana wanjye namutangije biberon nkamugaburira ibyokurya bidasanzwe ariko bitarimo amata, soja cyangwa ibigori. Byari bibabaje ndetse biteye impuhwe ariko nagirango agire ubuzima bwiza."Nyuma y’igihe, Jenna yaje kugira amashereka menshi. Ubwo nibwo yatangiye kubona ko ashobora gufasha abandi babyeyi ndetse n’abana, amaze kubona amafaranga. Muri kanama ni bwo yiyandikishije ku rubuga rwa internet onlythebreast.com. ibiciro bikaba ari: amadolari 2 y’Amerika ku mashereka angana na cl 3 ariko yabitswe muri firigo, n’amadolari 5 ku mashereka nk’ayo akiva mu mubyeyi. Jenna ngo akaba yaraje kubona amafaranga 1 100 y’ama Euro hafi 900 000 frw mu mezi amaze atanga amshereka ye ku bagore 2.
Uru rubuga rwa internet rwatangiye ubu bucuruzi ruvugako ruzajya rucuruza amashereka ku giciro cyo hasi. Nyamara inzobere mu by’ubuzima zihangayikishijwe n’uko ako kazi kazakorwa cyane ku migenzurire yako.
" Guha umwana amashereka yavuye ku wundi muntu bishobora kongera ibyago byo gufatwa n’indwara z’ubwoko bwose ku mwana. Ayo mashereka ashobora kuba arimo ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge. Ntawuzi ubwoko bw’amashereka babona, ni yo mpamvu amakenga ari menshi ", izi zikaba ari impungenge z’inararibonye Prof. Richard J. Schanler wo mu ishuri rikuru ryigisha iby’ubuzima muri Amerika ryitwa Albert Einstein College.
0 comments:
Post a Comment