Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Uburyo 4 bwo kwirinda indwara ya Diabète

Nubwo kugeza ubu diabete iri kubarwa nk’imwe mu ndwara z’ibikatu ziri kwibasira imbaga nini y’abatuye isi, ngo abashakashatsi b’Abanyamerika bavumbuye uburyo 4 bushobora gukoreshwa kugira ngo umuntu adahura n’ibyago byo gufatwa n’iyi ndwara.

1. Uburyo bwa mbere bushobora kugufasha kwirinda kurwara iyi ndwara ngo ni ni uko ku mafunguro yateguwe hagomba kubaho salade kandi ukaba ari yo uheraho mbere y’uko urya ibindi

Mu bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Arizona yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwagaragaje ko ngo kubanza kurya salade ikoresheje vinaigre mbere yo gufata andi mafunguro ari byiza kuko bigabanya ibyago byo kurwara diabete yo mu bwoko bwa 2 iterwa n’ubwiyongere bw’isukari mu mubiri kuko ngo iyi vinaigere igira uruhare runini mu kugabanya ubu bwiyongere bw’isukari. Aha ngo niba ubona ko ugiye gufata ibinyamasukari ni byiza kubanza kurya salade ikoresheje vinaigre kuko ngo isa n’aho ari urukingo rw’iyi diabete yo mu bwoko bwa 2.

2. Uburyo bwa kabiri ngo ni ukugabanya urugero rwo kunywa ikinyobwa cya kawa

Ikinyobwa cya kawa ngo kiri mu binyobwa byongera ibyago byo kwandura diabete yo mu bwoko bwa kabiri nubwo bwose ngo ifitiye akandi kamaro umubiri. Ababashakashatsi bavuze ko ngo bibaye byiza umuntu yajya afata kuri iki kinyobwa inshuro nke zishoboka mu cyumweru.

3. Kugerageza gusinzira amasaha 6 mu ijoro

Burya ngo kuryama umutu atinze ugasanga asinziriye amasaha make byibuze atageze kuri atandatu ngo ni kimwe mu byongera ibyago byo kurwara indwara ya Diabete. Icyiza rero ngo kugira ngo hirindwe iyi ndwara ni ukugerageza uko bishoboka ku buryo byibura usinzira amasaha ageze kuri atandatu mu ijoro kuko ngo bituma umubiri uruhuka, amaraso agatembera neza n’imitsi igakora ntinanirwe.

4. Kwibanda ku kurya ibiryo birimo imboga kenshi

Imboga ngo ni kimwe mu biribwa birwanya indwara nyinshi z’umubiri harimo cyane cyane diabete na kanseri y’ibere. Bibaye byiza ku mafunguro yawe ya buri munsi hajya habonekaho imboga bityo ukaba wikingiye iyi ndwara ya Diabete yo mu bwoko bwa 2.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo