Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Uko wagabanya Inda Yawe

Inda ni igice gifatwa nk’uruteranyirizo, kuko kigaragaza hagati h’umubiri wose w’umuntu. Kigira akamaro gakomeye karebana no kwakira ibiribwa umuntu aba yafunguye,dore ko muri yo ari ho igifu kibarizwa, ariko ngo hari igihe iba nini (ubunini butari ubusambo) bigatera ikibazo kuri nyirayo.

Bitewe n’uburyo yakira ibyiganjemo amavuta, amasukali n’izindi ntungamubiri nyinshi zinyuranye,ngo hari ubwo bitera umuntu guhura n’ikibazo cyo kuzunguruka amasoko menshi ashakisha umukandara umukwiriye, ndetse kenshi na kenshi igihe yicaye aringanira n’ameza bikaba byamusaba gufungura umukandara kugira ngo inda ibone ubuhumekero.

Waba se nawe ufite iki kibazo? Dore uko wabigenza:

Nk’uko tubikesha imbuga za internet: www.lifemojo.com, www.aufeminin.com ndetse na www.all-musculation.com ,ngo hari uburyo bwinshi bwakwifashishwa mu kugabanya ubwiyongere bukabije bw’inda. Dore uburyo wakurikiza :

Fata umwanya uhagije mu gihe ufungura


Ngo ni byiza kugira umwanya uhagije wo gufata amafunguro, byibuze iminota itari hasi ya 30 wicaye ahantu hatuje, hatari urusaku, kandi ibyo kurya biteretse ku meza. Ni byiza kandi gukanja ibyo kurya neza kugira ngo bifashe igifu mu igogora ryabyo. Ngo si byiza gufungura umuntu ahagaze, ibyo kurya abifashe mu biganza, yihuta, nta mwanya uhagije kuko bidafasha mu kuba inda y’umuntu itahura n’iki kibazo cyo kuba nini uko umuntu atabyifuza.

Gabanya ibinyampeke , imbuto n’imboga nyinshi

Ngo ni byiza gufata hagati ya garama 25 na30 ku munsi by’imboga n’imbuto n’ibinyampeke, kuko ngo kurenza urwo rugero ku munsi byatera ibibazo mu mara no kwiyongera gukabije kw’inda.

Fata imboga nziza kandi ziri mu rugero

Imboga ni ingenzi mu kurinda umubiri, by’umwihariko no ku bwiyongere bw’inda. Ngo zorohera cyane igifu mu igogora, kandi zikarinda impatwe (constipation). Ibiteguye hakoreshejwe amafu, imboga zumye n’ibirayi « farineux » (légumes secs, pommes de terre), ngo si byiza ku gifu n’amara.

Fata amafunguro abonekamo inyama

Inyama, amafi ndetse n’amagi, ngo bifasha umubiri kwakira intungamubiri zinyuranye kandi hatabayeho kugugara mu gifu. Cyakora ngo ibyo ngo biba byiza bifashwe bidakabije.

Fata ibyo kurya byatetswe kandi byahiye neza.

Guteka ibyo kurya bigashya bifasha umuntu gukanja neza, bigatuma habaho igogora rinonosoye bikanatuma intungamubiri zikurwamo neza. Ni yo mpamvu kurya ibyatetswe kandi byahiye bihagije ari ingenzi.

Umunyu uringaniye

Umunyu mwinshi utuma habaho kureka kw’amazi menshi mu nda, cyane ko uwafashe amafunguro arimo umunyu mwinshi ngo yaba arangwa no kunywa amazi menshi. Ibyo rero ngo bikaba byatuma inda yiyongera. Ngo ni na byiza kandi kudafungura ibyo kurya mvaruganda cyane.

Kora imyitozo ngororamubiri

Nk’uko tubikesha all-musculation.com, ngo imyitozo ngororamubiri yiganjemo ibyo bita mu gifaransa exercises abdominaux, pompage, no gusimbuka ngo bigira uruhare rukomeye mu igabanuka ry’inda.

Ibirenze ibi, gana muganga

Niba ukoresheje ubu buryo bwose bwavuzwe haruguru ntibigire icyo bitanga, inama iruta izindi ni ukugana muganga.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo