Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Umutima w’umukorano ushobora gutanga icyizere cy’ubuzima ku wari ugiye kubutakaza

Ubushakashatsi buragenda bwerekana ko umutima w’umukorano (Coeur artificial) ushyizwe mu muntu ugasimbura usanzwe mu gihe wo urwaye, ushobora gutanga ubuzima kandi ugakora nk’uko umutima usanzwe ukora mu buryo bwo gufasha itembera ry’amaraso mu mubiri w’umuntu. Abantu batandukanye bnakaba bamaze kongera kuronka ubuzima hifashishijwe iyi mitima y’imikorano, nk’uko tubikesha ikinyamakuru Dailymail.

Umwe mu bamaze kuronka ubuzima kuri ubu buryo ni Matthew Green wo mu gihugu cy’u Bwongereza. Uyu mugabo akiva kwa muganga guhabwa bene ubu bwoko bw’umutima,ntagomba kwibagirwa agakapu ke ko mu mugongokuko aka gakapu ngo ni ko azajya atwaramo kimwe mu bice bigize umutima we mushya.

Bwana Green kugeza ubu ufite imyaka 40, abaye umunya Briton wa mbere usohotse mu bitaro afite umutima w’umukorano wuzuye. Uyu mutima atwara mu gakapu, uha amaraso umubiri hifashishijwe ipompe ndetse na batiri iwutiza ingufu igihe utembereza amaraso mu mubiri.

Inkuru dukesha dailymail ivugako bene iyi mitima y’imikorano isaga 900, imaze gutangwa hirya no hino ku isi. Uyu Green akaba abaye uwa mbere uwubonye mu gihugu cy’u Bwongereza. Ngo yari mu bihe bibi ashobora no gutakaza ubuzima kubera uburwayi bw’umutima kandi nta n’umuntu yari yakabona kugira ngo amuhe umutima usimbura uwe wari urwaye.

Kubera ko ubuzima bwa Green bwakomezaga kumera nabi, muganga wo ku bitaro bya Cambridge Shire mu Bwongereza, yafashe icyemezo cyo kumushyiramo uyu mutima w’umukorano. Bimwe mu bice by’uyu mutima ngo bishobora gukora byibuze imyaka 50 nubwo umurwayi ategekwa kuwukoresha imyaka itatu gusa. Uyu mutima ngo uba ushobora byibuze gutera inshuro zisaga miliyoni 200.

Hakaba hari ikizere ko uyu mutima ,uzakora kugeza igihe azabona umuntu umugoboka akamuha umutima muzima. Nkuko uyu wari urwaye abitangaza ngo byari ibitangaza ubwo yahabwaga uyu mutima maze akaba aronse ubuzima bushya.

Igerageza ry’uyu mutima bwa mbere, ryakozwe na Dr Denton Cooley bikorewe kuri Haskell Carp mu bitaro bya St Luke muri Houston mu mwaka wa 1969. Umurwayi wageragerejweho bwa mbere ariko, hashize iminsi 3 arapfa.

Amagerageza yakomeje gukorerwa ku nyamaswa mu myaka ya 1970. Irindi geragezwa ryabaye mu mwaka wa 1982 ubwo umutima wiswe Jarvik 7 washyirwaga mu muganga w’amenyo witwaga Barney Clark. Mu 1986, amagerageza yarakomeje.

Mu mwaka wa 2001, ni bwo umutima wa mbere wuzuye wagaragaye ukaba warahawe Robert Tools mu bitaro by’Abayahudi i Louisville, ariko ntiyabashaga kurenga ibitaro.

Muri 2008, Charles Okeke yahawe uyu mutima bivugwa ko wari wuzuye neza, akaba ari we murwayi wa mbere wabashije gusohoka mu bitaro muri Gicurasi 2010 nta kibazo biteye. Kuva icyo gihe , uyu mutima umaze kwifashishwa n’abantu basaga 900 hirya no hino ku isi, mu bitaro bisaga 65.

Ibi bitaro byo mu Bwongerez, bibaye ibitaro bya 66 ku isi, bikaba ari n’ibya mbere byemerewe gukoresha uyu mutima w’umukorano mu Bwongereza.

Mathew Green n’umuryango we bakaba rero baravuye mu bitaro,umugore we amutwaje agakapu karimo wa mutima. Uyu mutima ngo agiye kuwukoresha, mu gihe barimo gushaka umugiraneza wamufasha kandi ngo bizeye ko bazamubona. Guhabwa uyu mutima ngo bisaba kwishyura amayero ibihumbi 20.000 ku mwaka.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo