Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

ABAGORE BO MURI IKI GIHE NGO NTIBAKIGIRA UMUGABO UMWE

Uko ibihe bigenda bihinduka ni na ko n’imico imwe n’imwe igenda ihinduka. Kuva mu mwaka w’1960 kugera mu 2000 no kuzamura, ngo imyitwarire y’abagore yarahindutse aho ngo usanga basigaye bagira abagabo benshi.

Nk’uko byari bimenyerewe mu myaka ya mbere, ngo wasangaga abagabo ari bo bafite abagore benshi. Muri iki gihe ngo usanga abagore bafite abantu benshi bakorana imibonano mpuzabitsina ugereranyije n’abagore bo mu myaka yashize.

Ibi ni ibyashyizwe ahagaragara n’ikigo ICM kuri uyu wa gatatu, aho kivuga ko abagore bo muri iki gihe bafite abagabo bakorana imibonano mpuzabitsina bikubye inshuro eshatu ugereranyije n’abababanjirije.

Ngo mu myaka ya za 60 umugore w’imyaka 24 yabaga afite byibura hafi abagabo babiri bakorana imibonano mpuzabitsina, naho muri iki gihe ngo usanga byarazamutse kugera ku bagabo hafi 6 bose !

Ubu bushakashatsi buvuga ko iri zamuka ryatangiye kuba mu myaka ya za 70 ubwo mu bihugu bimwe bari bamaze kwemerera abagore gukuramo inda ku bushake, ngo akaba aribwo abagore batangiye kwigenga bumva ko kugira umugabo urenze umwe ntacyo byabatwara. Ngo ku bagore bose babajijwe rero abangana na 10% bemeye ko byibura mbere yo kubana n’umugabo mu rugo baba baramaze kubonana n’abagabo 10.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo