Mu gihe ubu turi mu minsi 16 yo kuzirikana no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubu ibikorwa byo gukangurira Abanyarwanda kurirwanya birarimbanyije. Kuri uyu wa kane mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga ibiganiro bikaba byarahuje abayobozi b’inzego zose z’ibanze zatowe zigize Umurenge wa Shyogwe, hamwe n’ubuyobozi bw’ Umurenge .
Nku’ko byagaragajwe na bamwe mu bayobozi b’imidugudu, ngo hari ingo zitari nkeya zibanye nabi ku buryo buzwi n’abaturage, ngo hari n’izindi zirara zishya bwacya zikazima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe yasabye abaturage ko bazatora n’ingo zibanye neza, kugira ngo zizajye zegera izo zibanye nabi zizigire inama mu rwego rwo kuzihindura. Yanavuze kandi ko bagomba gushyiraho komite zishinzwe gukurikirana ingo zibanye nabi,ibi bikaba byakorwa bitarenze ku itariki ya 13/12/2011.
Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore mu Murenge wa Shyogwe, yatangaje ko ihohoterwa ririmo ibyiciro bitatu. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ihohoyerwa rishingiye mu mutwe, ihohoterwa rishingiye ku mitungo.
Akaba yakomeje avuga ko barimo gutegura imikino hagati y’abagore n’abagabo babo, imiziki ndetse n’ibitaramo bitandukanye mu rwego rwo gusabanya imiryango.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge Ndejeje Francois Xavier, yasoje avuga ko bagiye gushyiraho umunsi umwe mu kwezi yise uwo KURYOHEREZANYA bagahuriza hamwe imiryango (umugore n’umugabo cg abasore n’inkumi), bagasangira ndetse bakanidagadura mu buryo butandukanye.
0 comments:
Post a Comment