Umwarimukazi yatanze ikizamini cyo kuririmba mu mwaka wa kabiri
w’amashuri abanza.
Abana batangira kuririmba zimwe mu ndirimbo zikurikira :
* Mbe Kanyamanza keza, ko mbona wishimye, ...
* Iyo tugenda kuri gahunda, ...
* Icunga, icunga ni igiti gitangaje, ...
* Frère Jacques, Frère Jacques, ...
* Mama Sipesiyoza yazanye amata n’izindi ziva inda n’izo.
Mwarimukazi ageze ku kana kamwe k’agakobwa kaba karahagurutse,
kagendana ibakwe gatangira kuririmba n’ijwi riranguruye ari na ko
gakora ibimenyetso (gestes) bijyanye n’indirimbo. Mwarimukazi agwa mu
kantu.
Ako gakobwa kati “... sinaruhishahisha, nzaruvuga hose, ni urw'igiciro
cyinshi, nzarwambara ku manywa, nijoro ndwiyorose, …”
Umwarimukazi ati ceceka ! Ibyo uriririmba ni ibiki, urwo uvuga
uzambara ku manywa nijoro ukarwiyoroza ni uruki, warumenyeye he?”
Mwarimu ntiyiyumvishaga ukuntu agakobwa k’imyaka umunani kaba kazi
iby’urukundo.
Akana karamusubiza kati “si ururingiti se ?”
Baza Shangazi
Urwego News
Urwenya-Umwarimukazi
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment