Mu Rwanda ⅔ by’indwara ziterwa n’umwanda uturuka mu byo kurya n’ibyo kunywa, izituruka ku mwanda w’uruhu, uwo mu kanwa n’uwaho buri muntu atuye zakwirindwa hakoreshejwe isuku ihagije.
Au Rwanda ⅔ des maladies sont dues au manque d'hygiène pendant préparation des repas, des boissons ainsi qu'à la propreté du lieu d'habitation et pourraient être prévenues par une meilleure hygiène.
Nk’uko byatangajwe na Dr Kanimba mu kiganiro yagiranye n’ ikinyamakuru Izuba Rirashe, ku wa 16 Mata 2010, yavuze zimwe mu ndwara zandurira mu biribwa, muri zo yavuzemo impiswi no kuruka, zimwe mu nzoka zo mu nda, macinyamyambi, macinya iterwa n’amibe korera Tifoyide imbasa, igituntu giterwa no kurya inyama z’inka zidahiye yari irwaye igituntu no kunywa amata yayo adatetse.
isuku ku mwanaIsuku - Yvonne MpinganzimaMu ndwara zo mu kanwa Dr Kanimba yavuze ko kumungwa amenyo ahanini biterwa no kutayoza, yongeraho ko n’ubugendakanwa. Ku ndwara z’uruhu zo yavuzemo, ubuheri, inda, amavunja, Imyate n’ibihushi byose ahanini biterwa n’isuku nke yo ku mubiri.
Mu ndwara ziterwa n’umwanda w’aho dutuye, Dr Kanimba yavuze ko Malariya ari iyo iza ku mwanya wa mbere mu kuzahaza abantu benshi ndetse n’imidido ikururwa n’umubu witwa “Culex”.
Dr Kanimba yakomeje agira ati “ turwanye indwara zituruka ku mwanda dugira isuku mu byo dukora byose”.
Mbonankira Vincent umujyanama w’ubuzima mu ku kigo nderabuzima cya Remera, mu Karere ka Rulindo we avuga ko indwara ziterwa n’umwanda ahanini zibasira abana bakiri bato kuko baba batarashobora kwikorera isuku.
Mbonankira yakomeje agira ati “isuku igira isoko” ababyeyi nitwe dukwiye kubera abana urugero”. Aha yatanze urugero, avuga ko inkongoro z’abana zitogejwe neza n’amazi atetse zishobora gutera indwara z’impiswi zizahaza abana cyane.
Françoise Mukankubito (Izuba Rirashe No 382)
Baza Shangazi
Urwego News
⅔ by’indwara zugarije u Rwanda zakwirindwa hakoreshejwe isuku - Dr Kanimba
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment