Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Kuki abana bakura biyitirira ibihangange?

Abana bacu baba abataratangira kumenya kuvuga neza batagangira kwiyitirira ibihangange. Bamwe ni ba Ronaldo, abandi ni ba Zidane, bandi ni ba Medy, ...

Bagenda biyitirira abantu batanafiteho amakuru agaragara kubera ko bababonamo cyangwa se bakabumvaho ubushobozi n’ubutwari budasanzwe. Ibyo bitangirira mu bwana bigakomeza kugeza babaye bakuru ariko ababyeyi akenshi ntibabibona neza.

Benshi mu bana bacu bambara gusa imyenda iriho ibihangange bakunda. Bambara imipira ya Zidane gusa, inkweto Zidane, bakagenda nka Zidane, bakiyogoshesha nka Zidane, muri make byose babikora nkawe.

Izo mpunduka zigenda ziba ku mwana abantu bakuru ntibashobora kuzisobanukirwa, nyamara umwana we ntaba akeneye kumenya byinshi kugira ngo abone gutwarwa n’igihangange iki n’iki. Kumva Medy aririmba amayobora birahagije ngo iteka ibyo akora byose ajye yifuza kuba meddy.

Ifoto y’igihangange yigereranya nacyo igaragaza inyota ye yo gukura

Ibyo biterwa n’uko iyo umwana yitegereje abamukikije abona ntacyo yishoboreye, muri make abona ari umunyantege nke. Kuko aba abona adahuje ubushobozi n’abantu bakuru, ahorana inyota yo gukura agahinduka intwari nka bakuru be cyane cyane akaba intwari nka papa na maman bo kitegererezo cye cya mbere.

Bityo rero uko kugira igihangange yiyitirira bimufasha kwihanganira ubudasa abona mu bakuru kandi bikamutera imbaraga zo gushaka gukura.

Ukwiyitirira umuntu uyu n’uyu biterwa n’ibyo umwana yumva bamuvugaho. Niba umwana ahora yumva bavuga Katawuti, agahora yumva bavuga Jimmy Gatete najya gukina n’abandi azahitamo gukira yitwa Jimmy Gatete. Abandi biyitirira ibihangange byo muri filimi, Rambo, Commando, Jacky, Jet Lee, Super Man, Spider Man n’abandi.

Abo bantu bose icyo bahuriyeho ni uko bafite ubushobozi budasanzwe. Bakina umupira bitangaje, batera imigeri ku buryo butabaho, abandi bazi kuguruka; umwana nta kindi aba yifuza gukora atari ukubigana.

Igihe kiragera akabona ko adashobora kugera ku bushoboze bw’umuntu w’ikitegererezo cye maze agahitamo kubaho ku buryo bwe.

Nkuko twakomeje kubisobanura, ibi byose umwana ntabikorera kwigaragaza cyangwa se kwirata, ahubwo ibyo ababyeyi bagakwiye kubibanamo inyota y’umwana yo gukura ndetse byanabafasha kumenya hakiri kare icyo umwana yifuza kuzaba cyo nakura. Niba mubona umwana akunda umuririmbyi ni uko bishoboka ko ashobora kuzaba umuririmbyi nawe cyangwa se akazakunda muzika.

Mushobora kureba ibiganiro umwana akunze kureba kuri televiziyo maze mukaba mwamufasha kumenya aho ashaka kwerekeza ubuzima bwe. Ariko nyine ibi ntitwabifata nk’itegeko ry’itatu kuko impinduka ziba ku mwana ni nyinshi cyane ndetse kenshi iyo amaze gukura abona ko bya bindi byose yabonaga muri filimi cyangwa se yumvaga byari amakabyankuru noneho agaherako agahimba akarango ke bwite.

Mushobora kwibaza igituma inkuru nk’izi tuzandika? Muri make icyo tuba tugamije ni uko ababyeyi barushaho gusobanukirwa abana babo cyane cyane bagasobanukirwa n’ibyo umwana acamo igihe akura kuko byamaze kugaragara ko ababyeyi b’iki gihe bemeza ko abana nta burere bakigira nyamara uramutse usomye ibyo tuba twabagejejeho muri iki gice cyahariwe abana n’ababyeyi warushaho gusanukirwa ibigenda biba ku mwana wawe ndetse ukarushaho kumufasha gukura neza no kubaho gitwari muri ibyo bihe bikomeye aba ari gucamo.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo