Hari ku musi wo ku cyumweru, mu materaniro yo muri rumwe mu nsengero zo mu majyaruguru ya Madrid, umurwa mukuru wa Espagne, ubwo hinjiraga umuntu muri urwo rusengero akikura imbunda agatangira kurasa aho abonye hose.
Mu bagezweho n'amasasu ye harimo umubyeyi w'uru ruhinja. Yarashwe mu mutwe, ahita yitaba Imana ako kanya.
Undi wagezweho n'iki gikorwa cy'ubugizi bwa nabi ni undi mubyeyi nawe wari witabiriye amakoraniro, akaba yararashwe mu gatuza. We ubu akaba ameze neza nk'uko bitangazwa n'inzego z'ubutabazi zahagobotse.
Izi nzego kandi zavuze ko uru ruhinja rwavutse habura iminsi mike ngo rwuzuze igihe, rukaba rwaravutse nyina abazwe n'ubwo bwose yari yashizemo umwuka !
Inzego za polisi zo zikaba zisobanura ko uyu mugabo wakoze iki gikorwa nawe yahise yiyambura ubuzima nyuma y'aha, bikaba bikekwa ko yari umurwayi wo mu mutwe, dore ko nta n'umwe muri aba wari ufitanye amahuriro nawe.
Baza Shangazi
Urwego News
Madrid-yavutse nyuma y'urupfu rwa nyina !
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment