Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Si byiza gukura amenyo arwaye, ahubwo wayavuza

Abanyarwanda benshi cyane cyane abasheshe akanguhe bakunze kugira ibibazo byo gukuka amenyo. Kandi ntasimbuzwe andi, akenshi biterwa n’ubukene, kutamenya cyangwa se n’ibindi bitandukanye, ariko ngo bigira ingaruka mbi.

amenyoUbwoko bw'amenyoMuganga w’amenyo Dr Majambo Mudhihiri uvurira mu Ishuri Rikuru ry’Ubuvuzi rya Kigali yatangaje ko gukura amenyo bigira ingaruka kuko bituma n’asigaye yangirika.

Akomeza avuga ko usanga abantu barwara amenyo, bumva ko kuyakura ari wo muti, bigahora bityo n’ubutaha yarwara irindi ryinyo akaza kurikuza nyamara ntatekereze ko akurwa agomba gusimbuzwa ayandi kuko hari amenyo y’amakorano yabigenewe, ngo kuko ayo menyo y’amakorano yakozwe kubera impamvu ntabwo ari ay’umurimbo gusa nk’uko bamwe babitekereza.

Dr Majambo asobanura ko iyo umuntu mukuru utakimera amenyo akuwe iryinyo, asigaye akomeza gukoreshwa ibyo ashinzwe nko guhekenya n’ibindi bituma amenyo yo hasi ahura n’ayo hejuru, bityo amenyo abiri akikije ahari ibihanga akajya agenda ahengama, asa n’ashaka kugwa muri cya gihanga kuko haba hari umwanya, guhengama bigatuma atangira kuranduka no kubora mu mizi yayo kandi akanduza n’ayandi ayegereye, ngo niyo mpamvu hari abasaza batakigira iryinyo mu kanwa, ngo ni uko baba barayafashe nabi.

Bamwe mu barwaye amenyo batangaza ko iyo urwaye iryinyo bakarikura wumva uruhutse, naho kurisimbura byo, burya benshi bazi ko amenyo y’amakorano ari ay’umurimbo, abandi bo bazi ko gukuka amenyo biterwa n’uburwayi cyangwa ubusaza, ariko ngo ntibazi ko ari ngombwa gusimbuza ayakutse ayandi.

Cyakora abantu bamwe bakunze kugira impungenge na none ku buryo bwo kuvura amenya bwo mu Rwanda, ngo kuko hari abagana amavuriro adafite ubushobozi buhagije cyangwa ibikoresho, bityo bikaba byabaviramo uburwayi bukomerye kandi buhoraho, dore ko ubusanzwe umuganga ariwe umenya icyo akwiye gukorera umurwayi, cyane ko aba ari nawe wamusuzumye.

Cyakora Dr Majambo avuga ko hari ubwoko bunyuranye bw’amenyo y’amakorano, ngo hari ayambikwa mu bihanga abasha gukurwamo no kozwa, hari n’ayo bateramo ku buryo bwa burundu, ariko akaba asaba gukorerwa igenzura kenshi, ngo ni yo mpamvu abantu badakunze kuyahitamo kuko kuyafata nabi bigira ingaruka zikomeye.

M.Louise Uwizeyimana

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo