Ubusanzwe igifu cy’umuntu hari ururenda kivubura maze rukakirinda kuba hari ikintu cyagikomeretsa ku buryo bworoshye, kuko rero kandi hari na acide gikora ifasha mu kugogora ibiryo, birashoboka ko iyo urwo rurenda rudahari birashoboka ko iyo acide yatwika igifu. Muri rusange ahanini umuntu abasha kugira igisebe iyo habaye ubusumbane hagati y’ibirinda igifu ndetse n’ibicyangiza.
Ibirinda igifu ni ibihe ?
Uturemangingo dufatanye cyane mu gifu bityo ntihagire umwanya usigara hagati y’akaremangingo n’akandi
Ururenda ruba mu gifu
Gutembera kw’amaraso mu gifu nabyo birakirinda Uturemangingo dushaje dusimburwa n’udushya, n’ibindi n’ibindi
Ibyangiza igifu se byo ni ibihe ?
Imiti imwe n’imwe nka aspirine
Agakoko kitwa Helicobacter Pylori
Inzoga nyinshi
Acide yo mu gifu
Imyunyu iba mu ndurwe (bile salts).
Igifu kandi kikorera ibintu byitwa “bi-carbonate” bigifasha kurwanya acide iyo ari nyinshi.
Ese ubu burwayi bwaba buterwa n’iki ?
Agakoko kitwa helicobacter pylori
Imiti
Umuhangayiko ukabije
Utubyimba tuvubura imisemburo ituma habamo acide nyinshi ari byo twita “zollinger-ellison syndrome” ariko ibi ntibikunze kubaho
Imyitwarire idakwiye nko kunywa itabi cyangwa inzoga
Ese ubu burwayi bwaba bwavurwa bugakira ?
Rwose ubu burwayi buravurwa bugakira cyane cyane iyo umuntu yivuje hakiri kare hatari hazamo nko gupfumuka kw’igifu, cyangwa kw’ifunga kw’aho utwo dusebe tuba turi.
0 comments:
Post a Comment