1.Igirire icyizere: Kwigiria icyizere ni ingenzi mu buzima. Iyo utigiriye icyizere nta n'undi wakikugirira. Abagore benshi batekereza ko abagabo babaca inyuma kubera gukura mu myaka cyangwa kwiyongera kw'ibiro ariko abagabo benshi bavuga ko baca abagore babo inyuma kubera ko batiyizera. Nk'umugore ntugomba gutegereza byose ku mugabo, jya usoma ibitabo na za magazine,wite ku buzima bwawe ukore siporo kugira ngo umugabo wawe akomeze kukwishimira. Abagore biba abagabo b'abandi bariyizera ntibitinye bityo bigatuma bashobora gushimisha abagabo b'abandi kandi bazi ko bafite abagore babo.
2.Ita ku mugabo wawe: Kwita ku mugabo wawe biroroshye kandi birakomeye. Ku ruhande rumwe biroroshye kuko wabikora ku rundi ruhande birakomeye kuko uko umuntu abana n'undi niko kumenyerana no kutitanaho bigenda byinjira, ukibwira uti azi ko mukunda kandi mwitaho, ariko umugaba aba yifuza ko wabimubwira n'umunwa! Kuko bituma akwiyumvamo kurushaho nk'uko bitangazwa n'umushakashatsi Karen Ruskin, PsyD. Imwe mu mpamvu zituma abagabo baca inyuma abagore babo ngo ni ukutitabwaho.
Icyo wakora- niba umugabo wawe arimo kuvuga jya uhagarika ibyo wakoraga maze umurebe mu maso umutege amatwi. Ntuzareke ngo gahunda ufite mu mutwe zikurangaze umwumve usa n'udahari. Biracyaza
Habyarimana Bangambiki
Baza Shangazi
Urwego News
Inama 8 zo kubaka urugo ruhire ku bagore Igice cya mbere by Habyarimana Bangambiki
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment