Graca Machel umufasha wa Nelson Mandela wabaye perezida wa mbere w’umwirabura mu gihugu cya Afurika y’epfo yatangarije televiziyo ikorera muri icyo gihugu ko atewe impungenge n’uburwayi bw’ibihaha umugabo we amaranye iminsi kuri ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga b’inzobere.
Machel ati “birababaza cyane kubona umutware wawe asaza” akomeza agira ati ibi byose ni ingaruka z’ubukuru.
Umwuzukuru wa Mandela Ndileka na we yatangarije televiziyo ko bigomba kwakirwa kuko biba bigomba kubaho. ati “mu buzima bwa muntu ibi bigomba kubaho uko ugenda wegera izabukuru kandi tugomba kubyakira”.
Nelson Mandela w’imyaka 94 y’amavuko ari mu bitaro aho ari kwitabwaho n’inzobere za gisirikare mu by’ubuganga aho bagerageza kuvura indwara y’ibihaha yamwibasiye muri iyi minsi.
Izi nzobere mu by’ubuvuzi kandi zikomeza zitangaza ko mu gihe cy’izabukuru nk’iki indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero zirisukiranya bityo hakaba hagomba kubaho gucungira hafi ibimenyetso by’izo ndwara hakiri kare.
Dr Peter Openshaw yatangaje ko bari kugerageza kureba ubwoko bw’indwara yaba yafashe Mandela bityo hakabaho gushaka ubuvuzi bukenewe.
Isuzuma ryakorewe Mandela ubwo yajyaga mu bitaro basanze koko afite ikibazo mu bihaha ariko umuvugizi wa guverinoma Mac Maharaj yatangaje ko Mandela ari kwitabwaho kandi ko ari kworoherwa.
Mandela azwiho kuba yarigeze kugira ibibazo by’ubuhumekero ahagana muri 1988 ubwo yarwaraga igituntu ubwo yimurwaga akuwe muri gereza aho yari afungiwe ajyanwe mu biganiro n’abari bashyigikiye ubutegetsi bwa Gashakabuhake muri icyo gihugu.
Icyo gihe ubwo yari mu biganiro yaje kugira ikibazo cy’inkorora ikabije aho yajyanwe mu bitaro bakaza gusanga afite amazi mu bihaha. Icyo gihe yakorewe ibizami aranavurwa aho yakuwemo amazi menshi mu bihaha ari nabyo byaje kuvamo indwara y’igituntu.
Iyo ndwara y’igituntu abaganga bakomeje bavuga ko yayanduriye mu kazu ka kasho aho yari arwariye. Twibutse ko indwara y’igituntu ari indwara ihitana abarenga miliyoni 1.4 ku isi buri mwaka kandi ikaba ishobora kumara mu muntu igihe kirekire itagaragaza ibimenyetso.
Nelson Mandela wafunzwe imyaka igera kuri 27 aharanira guca ivanguramoko mu gihugu cya Afurika y’epfo niwe perezida wa mbere w’umwirabura wayoboye icyo gihugu.
source
0 comments:
Post a Comment