Abahanga bashyize ahagaragara agace gato kagize isazi ya tsé-tsé ari nako kayifasha kuba yatera indwara y’umusinziro (trypanosomiase cyangwa maladie du someil). Mu gihe iyi ndwara itagiraga urukingo, ngo aka gace k’umubiri wayo kazafasha mu kubona ubundi buryo bushya bwo kuyirwanya.
Nubwo iyi ndwara yitwa umusinziro ngo ntirangwa no gusinzira gusa ahubwo ngo uyirwaye agira uburibwe ndetse n’ububabare mu ngingo ndetse bikanahindura n’imyitwarire y’umuntu kubijyanye no gusinzira bishobora kumutera ibibazo.
Iyi sazi kandi ngo ntiruma abantu gusa kuko ngo n’inyamaswa nazo iziruma kandi ikazitera iyi ndwara y’umusinziro ndetse ikanagabanya uburumbuke bwazo nko ku mata ndetse n’inyama.
Impuguke Kostas Bourtiz avuga ko uku kuvumbura aka gace k’iyi sazi bizongera ubushakashatsi ku buryo bwo kurinda no kurwanya iyi sazi.
Abahanga bavuga ko iyi sazi idatera amagi ahubwo ibyarank’izindi nyamabere zose. Iyi sazi kandi izwi ku izina rya ‘glossine’ ngo itungwa no kuruma ikintu cyose kiva amaraso kuko ngo iyanyunyuza maze akayitunga.
Tsé-tsé kandi ngo ni mbi ku bagore batwite kuko ngo ubumara bwayo bushobora kwinjira bukagera ku mwana uri mu nda. Ikindi ngo n’uko n’abantu bakora muri za labolatwari nabo bashobora kwandura bitunguranye igihe bakoresheje inhsinge zanduye.
Abahanga bavuga ko umubyeyi ashobora kwanduza umwana we iyi ndwara iterwa n’isazi tsé-tsé igihe atwite cyangwa igihe abyara.
Kugeza ubu abahanga ntibarabasha kubona urukingo rurwanya iyi sazi, ariko ngo kumenya imikorere y’umubiri wayo bizatanga izindi ngamba nshya zo kuyirwanya.
Nk’uko ubu bushakashatsi bubigaragaza ngo iyi sazi ubu ahanini igaragara muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ngo kugeza ubu imaze kuruma abantu bagera ku bihumbi 10 ndetse n’inyamaswa zigera kuri miliyoni 3.
via IGIHE

0 comments:
Post a Comment