Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Wari uzi ko umuntu akenera litiro 2-2,5 z’amazi ku munsi?

Umuntu agomba kunywa amazi angana na litiro 1-1,5 ku munsi


Nubwo abantu benshi bazi ibijyanye n’imicungire myiza y’umubiri bahamya ko amazi ari ingenzi mu buzima bw’umuntu, ku buryo nta rugero ndengakamere rwatera umubiri ibibazo, ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru doctissimo, cyandika bugaragaza ko abantu bayibazaho byinshi binatuma adakoreshwa neza.  Bimwe mu bibazo abantu benshi bibaza ni ibi: Ni ngombwa koko kunywa amazi angana na litiro 1,5 ku munsi? Ni iyihe ngano y’amazi ikenewe mu biribwa cyangwa se ni gute umuntu yagarura amazi yatakaje mu mubiri?


Amazi agize ¾ by’umubiri w’umuntu, akagira byibura 60% by’ibiro byacu. Ni ingenzi ku buzima bw’utunyangingo dutoya (cellule) agatuma habaho ubutembere bw’amaraso. Kunywa amazi ku buryo buboneye buri munsi bituma hirindwa indwara nk’iz’impyiko ndetse na infections urinaires. Na ho kutanywa amazi ahagije bishobora kuba impamvu cyangwa bikazana urupfu, cyane cyane ku bantu bafite ubuzima  bworoshye ( abakuze, abana bato n’abarwayi). Ni ngombwa rero kunywa amazi.

Muri rusange umubiri ukenera litiro 2 kugeza kuri 2,5 z’amazi ku munsi akomoka ku yo tunywa ndetse n’ava mu biribwa tuba twafashe.

Ku ruhande rwo kunywa, ni ngombwa gufata ibirahuri hagati ya 6-9 ku munsi by’amazi, bingana na litiro 1-1,5 y’amazi.  Intego ni iyo kugumana amazi mu mubiri nyuma yo gukoreshwa ndetse no gusohorwa binyuze mu nkari, gusohora ibyuya no guhumeka.

Birumvikana ko mu biribwa haba hakenewemo amazi angana na litiro 1 kugeza kuri 1,5 kugira ngo umubiri ubone amazi ukenera ku munsi.

Umuntu ufite ikibazo cyo kubura amazi mu mubiri agira inyota cyane, agahora ananiwe, ashyushye, mu kanwa hahora humye, asohora inkari gakeya cyane usibye iyo arwaye diabete.

Iyo bigeze ku rwego rwo hejuru, umuntu ufite ikibazo cyo kubura amazi mu mubiri ashobora kujya muri koma mu gihe bitamenyekanye cyangwa se bitahawe agaciro ngo avurwe hakiri kare bikaba byavamo no gupfa.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo