Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Amashu ashobora kunganira imiti ivura kanseri n’igifu

Mu gihe usanga mu Rwanda amashu asuzugurwa, ndetse bamwe bagakeka ko yaba atera umwingo, umuhanga mu by’ubuzima Dr Kloen Marc wo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize ahagaragara inyandiko igaragaza akamaro k’amashu mu buzima bw’umuntu.

Dr Kloen yagaragaje ko usibye kuba amashu ari imboga zikungahaye kuri vitamin A,C,B,E zikenerwa cyane mu mubiri w’umuntu, ngo anifashishwa mu kunganira imiti ivura indwara zitandukanye.

Yagize ati "amashu ni imboga nziza cyane zikungahaye kuri vitamini umubiri wacu ukenera, by’umwihariko yunganira indwara nk’iy’umuvuduko munini w’amaraso n’igifu”.

Amashu kandi ngo afite ubushobozi bwo kurinda umubiri w’umuntu ibibyimba bitera kanseri, bityo ngo ni ngombwa kutayibagirwa mu mafunguro ya buri munsi.

Dr Kloen, yakomeje agaragaza ko amashu ashobora kuribwa ari mabisi, atetse cyangwa se agakorwamo umutobe, uvangwa n’indi mitobe ikomoka ku mbuto, bigatanga intungamubiri zifasha umuntu kubaho neza, akomeye kandi atarwaragurika.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo