Ubwanditsi : Melissa
Ikirezi yavutse mu muryango w’abana bane, aba ari we wenyine uvukana
ubwandu bwa Virusi itera Sida. Yagize imyaka 11 ataramenya ko abana
n’ubu bwandu. Nyuma y’aho abimenyeye ku myaka 12 yafashe icyemezo cyo
kwiyakira no kugira intego mu buzima. Ibi ni byo anifuza ko byaranga
urundi rubyiruko rwagize ibibazo nk’ibye.
Ku myaka 20, Melisa arangwa n’umutima wo guharanira uburenganzira bwe
n’ubw’abandi bameze nkawe, kurwanya akato n’ihohoterwa rikorerwa
ababana na Virusi itera Sida ndetse no kumvisha urubyiruko ko kubana
n’ubwandu atari iherezo ry’ubuzima. Kuri we kwigirira icyizere no guha
icyerekezo ubuzima niyo ntego ikwiriye kubaranga.
Melissa yarangije amashuri yisumbuye afite amanota meza, ubu yiga I
Nairobi muri Kenya muri Kaminuza yitwa USIU Africa (United States
International University Africa).
Mu buhamya yitangira mu magambo ye bwite IGIHE
yabakusanyirije, hakubiyemo ibibazo yahuye nabyo n’uko yabashije
kubivamo ndetse n’inama ku rubyiruko cyane cyane urubana na Virus itera
SIDA
Ndi Umunyarwandakazi wavukiye mu muryango wishimye w’umugabo
w’intwari n’umugore mwiza. Bari bafite abana 3 b’abakobwa beza nka mama
wabo kandi bazi ubwenge nka se. Papa wabo yari umugabo utifuzaga ko hari
ikibi cyagera ku bana be, agahana abana be igihe hari aho bateshutse.
Ese utekereza ko ibi byishimo byabayeho iteka ?
Oya ! Nyuma y’igihe mama yaje gusama indi nda y’umwana w’umuhungu.
Aya yari amakuru meza ku muryango, igihe kigeze ngo agahungu keza
kavuke, kapfuye mbere y’uko kagera ku Isi. Ibi si byo byabaye gusa kuko
mama yahise abura ubwenge ajya muri koma iminsi itatu. Abaganga bafashe
icyemezo cyo kumutera amaraso kuko yari yatakaje menshi cyane,
bagerageza gukiza ubuzima bwe. Gusa iki cyemezo nticyari cyiza kuko
byazanye ibibazo byinshi mu muryango. Wakwibaza uti ese ibyo bibazo ni
ibihe ?
Muri icyo gihe serivisi z’ubuvuzi zari zikennye cyane, ntabwo
banapimaga byibuze amaraso bagiye gutera umuntu, ubukangurambaga kuri
SIDA nabwo bwari hasi cyane. Aho rero niho mama yakuye kwandura Virusi
itera SIDA, ntiyari azi ibiri kuba ni uko nawe yanduza umugabo we.
Abantu batangiye kujya bavuga ibya SIDA, mama aza kujya kwipimisha SIDA
kuko yari amaze kumenya ko yandurira mu guhura kw’amaraso kandi azi ko
yahawe amaraso kenshi. Mama yifuzaga ko umuryango we wagira ubuzima
bwiza. Muganga yaje kumubwira ko yanduye ndetse amugira inama yo kuzana
umugabo we ngo nawe yipimishe. Papa nawe yari yaramaze kwandura Virusi
itera SIDA, ku bw’amahirwe abana 3 bari bafite bose bari bazima.
Hanyuma se njye ndaza nte muri iyi nkuru ?
Kuva ubwo rero bafashe icyemezo cyo kutazongera kubyara undi mwana
kugirango barinde abandi bana kuba bavukana ubwandu. Gusa nyuma y’igihe,
byabaye nk’ibitangaza. Mama yatangiye kumva ibimenyetso bidasanzwe,
agiye kwa muganga asanga atwite umwana. Abibwiye umugabo we
ntibyamushimishije ariko bafata umwanzuro wo gukora uko bashoboye kose
ngo barinde uwo mwana.
Ibi byose ubwo byabaga hari hakiri mu 1993. Nyuma y’amezi nk’ane,
ibyabaye mu Rwanda mwese murabizi ; Jenoside yakorewe abatutsi.
Umuryango mvukamo nawo wabarirwaga mu gice cy’abatutsi bahigwaga, bivuze
ngo twari ku rutonde rw’abagombaga gupfa. Ku bw’Imana iwacu babashije
guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Muri ayo makuba
yose mama ntiyari agishoboye kurinda wa mwana we, umukino wari
wahindutse. Yashoboraga byibuze kumurinda gupfa. Ku itariki ya 29 Kanama
1994 abyara umwana mwiza w’umukobwa, ari we njye.
Ubwo umutekano wari wongeye kugaruka mu gihugu cyacu, iwacu bagarutse
mu Rwanda. Nyuma y’umwaka umwe gusa papa yari asubiye mu kazi mama nawe
ajya gukora muri UNDP, umuryango wongeye gutekana.
Mama yafashe icyemezo cyo kujya kumpimisha Virusi itera SIDA,
igisubizo cya muganga cyaje kigaragaza ko umwana yanduye. Kuva icyo gihe
mama yahise ahinduka undi muntu atangira ubuvugizi ku bantu
b’inzirakarengane atitaye ku cyo bazira. Atangira kwita by’umwihariko ku
mwana we wari waravukanye ubwandu.
Nyuma y’igihe gito papa yahise yita Imana azize SIDA. Mama ntiyigeze
arihingutsa ngo agire uwo abwira icyo data yazize kuko muri icyo gihe
iyo wagiraga uwo ubwira uko uhagaze washoboraga guhita utabwa, ukaba
igicibwa muri sosiyete. Ntabwo byari byoroheye mama gukomera kuri iryo
banga rikomeye no kwita ku muryango wenyine. Bamwe mu muryango batangiye
kubimenya.
Ku itariki ya 29 Gicurasi mu 2001, Mama nawe yaje kwitaba Imana. Icyo
gihe njye nari mfite imyaka 6 n’igice. Bakuru banjye batatu, umwe yari
afite imyaka 18, undi 16, undi 15. Icyo gihe njye nta na kimwe nari nzi
mu byari biri kuba yewe sinari nzi n’uko mpagaze. Nabwirwaga ko mama
yazize maraliya. Mukuru wanjye ubwo niwe wagombaga kunyitaho. Ibi
ntibyari bimworoheye ku myaka 18. Icyifuzo cya nyuma cya mama cyari uko
mama wacu (umuvandimwe wa mama) yazatwitaho.
Ntabwo namaranye igihe na bakuru banjye kuko bigaga baba ku ishuri.
Barangije amashuri yisumbuye bajya kwiga mu mahanga njye nsigarana na
mama wacu imyaka igera kuri 5.
Nababazwaga n’uko ntari muzi neza, ariko yakundaga kumbwira ko ngomba
kuba uwo nifuza kuba we kandi ko ngomba kujya nita ku bandi mbere yo
kwiyitaho kuko abantu bagirwa n’abandi. Ibyo narabizirikanye mu bwana
bwanjye.
Kubera kuba hamwe n’abandi bana, naje kuvumbura ko nshobora gukina
ikinamico. Iyo byageraga ku gukina ikinamico zishishikariza bantu
kwirinda SIDA narabikundaga cyane. Rimwe umwe mu nshuti zanjye yaje
kumbaza niba narigeze nipimisha Virusi itera SIDA. Ubwo namubwiraga ko
ntigeze nipimisha yahise ambwira anyishongoraho ko ibyo umuntu akunda
gukina akenshi bimukurikirana. Kuva ubwo natangiye kugira ubwoba.
Nafashe umwanzuro ukomeye cyane wo kujya kwipimisha ntawe natse
uruhushya. Basabaga amafaranga yo gukorera icyo kizamini, ikindi ntabwo
nari nujuje imyaka 18, bansaba ko ngomba kuza mperekejwe n’ababyeyi.
Nahisemo kubibwira mukuru wanjye, gusa anyima uruhushya ambwira ko
azanyemerera ningira imyaka 15. Ubwo nari mfite 11 gusa. Kuva ubwo
natangiye gutekereza ko hari ikintu kibi bari kumpisha.
Mama wacu yari afite amafaranga menshi, akampa buri kintu cyose
nshaka. Nyuma y’umwaka umwe banyemereye kujya kwipimisha. Ku bw’amahirwe
make basanga naranduye. Sinzibagirwa umunsi nahabwaga ibisubizo, ubwo
muganga yambazaga niba naba nzi aho nakuye ubwandu. Namusubije ko
ntahazi ariko ko ntekereza ko naba narabukuye kuri mama. Mamawacu
yashatse guhishira iryo banga rikomeye rya Papa na Mama ahita ambaza
yihuze niba nta muhungu naryamanye na we mbere y’uko nipimisha.
Namubwiye ko ntawe, akomeza kuntota ngo hato ntagira icyo mubaza.
Nyuma yo kumenya uko mpagaze natangiye kwibaza ku hazaza hanjye ;
niba nzashaka nkabona umugabo mwiza n’urubyaro. Ntangira gufata ibinini
bigabanya ubukana byitwa “Anti-Retroviral”, namaze umwaka wose nibaza
ibibazo amagana. Natekereje ko nshobora kureka iyo miti wenda nkarwara
ngahita nipfira kuko n’ubundi nta buzima numvaga mfite.
Ariko se kuki natekerezaga ko napfa nkavaho ?
Impamvu natekerezaga gutyo ni uko nta muntu nagiraga wo kubwira
agahinda kanjye. Nabonaga uko iminsi ishira ngenda mba ikibazo, nkumva
byaba byiza ko izina ryanjye risibwa mu mazina y’abariho. Natekerezaga
ko ntari nk’abandi bana b’abakobwa, ko nta muhungu ushobora kungira
umukunzi we kubera ko ndwaye SIDA, numvaga ko nta n’undi mwana tungana
ufite ikibazo nk’icyanjye.
Icyo nakoze, nahagaritse gufata imiti, umwaka wa 2007 wose nawumaze
ndwaye. Wari wo mwaka wanjye wa mbere mu mashuri yisumbuye. Ibi byatumye
nsibira mu ishuri.
Ibindi bibazo nahuye nabyo byari ukwiyumva ko ntandukanye n’abandi.
N’ubwo nageragezaga gukina n’abandi, kumva ko ntameze nkabo byabaga
bindi mu mutima nageragezaga no kubyirengagiza nkumva ko nibeshya.
Buri gihe nahoraga nsenga nkatakira Imana nti “Mana kuki waretse ibi
byose bimbaho, ukanantwara mama ariwe wari kunyitaho ?” Kuva ubwo
ntagira kwanga Imana ndetse wanambwira ngo tujye mu rusengero nkakubwira
ko nta gahunda ngirana n’Imana. Numvaga Imana yikunda, ariko byari
ukwishyira mu kato.
Umwe mu nshuti zanjye witwa Gladys yaje kumbwira ko ntacyo twakora ku
hashize ariko ko ahashize hashobora kutwigisha byinshi. Kuva ubwo
natangiye gutekereza ku buzima bwanjye bw’ahazaza. Ntangira kwibona mu
bandi bana no kwiga kubaho ubuzima busanzwe. Nibwo naje gusabwa
n’umuhungu ko twakundana bwa mbere mu buzima bwanjye maze ndamwemerera.
Gukundana n’umuhungu kandi mbana na virusi itera SIDA ; ese iki cyari icyemezo cyiza ?
Ku ruhande rwanjye numvaga binshimishije ariko abavandimwe banjye
n’abandi ntibumvaga ko umuntu urwaye SIDA afite uburenganzira bwo
gukunda akanakundwa. Ibi byaje no kugera ku muganga wankurikiranaga,
ahita ambuza gukundana. Gusa ibyo ntacyo byabwiye.
Ubwo mama wacu yamenyaga ko ntigeze ntandukana n’umuhungu
twakundanaga, yashakishije izindi nzira zo kudutandukanya. Yakoresheje
indi nshuti yanjye ariko biba iby’ubusa. Nafashe icyemezo cyo kubwira
umuhungu twakundanaga ukuri kuri njye. Gusa ntiyabyemeye yabigize
urwenya, kuri we ngo icyo yari azi ni uko yankundaga gusa.
Bakomeje gushaka uko badutanya, kugeza babigezeho. Ngo nta
burenganzira nari mfite bwo gukunda no gukundwa kandi ndwaye SIDA. Iri
ni ihohotera kandi hari n’abandi bana bahura naryo. Kuva ubwo nafashe
umwanzuro wo kutazigera nongera kugira umuntu n’umwe nkunda. Ku ishuri
nigagagaho nari narabwiye umwe mu bana twiganaga iryo banga ryanjye nawe
abibwira abandi bana, baranyanga ku buryo batashakaga no kumvugisha.
Byari bingoye kubana n’abantu batankunda.
Namaraga igihe kinini ndi njyenyine ndira. Nagombaga gukora ikizamini
gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ngikora neza ku
bw’amahirwe ndagitsinda.
Ese agahinda no kwigunga natangiye kubisohokamo nte ?
Ubwo nari mu biruhuko ntegereje amanota, nahuye n’ikintu cyahinduye
ubuzima bwanjye. Icyo cyari “Kigali Hope Association”, iri ni
ishyirahamwe ryashinzwe n’abana bameze nkanjye. Iri shyirahamwe
ryatangiriye muri Kaminuza yahoze yitwa KIST, ubu ni (UR College of
Science and Technology) ritangizwa n’abana babana n’ubwandu bwa Virusi
itera SIDA bagiye kwiga muri iryo shuri. Intego yaryo ni ugukorera
ubuvugizi abana nkanjye. Mu biruhuko baje ku ivuriro ryankurikiranaga
banyitaho, nongera kugarura icyizere cy’ubuzima.
Bari baramaze kugarura icyizere cy’ubuzima no guha icyerekezo ubuzima
bwabo, gusa kuri njye byari bikinkomereye. Baranyigishije nk’urungano,
ntangira kumva ko mfite n’inshingano zo kuva mu bwigunge nanjye
nkatangira kurengera uburenganzira bwa muntu.
Batumye ngira ubushobozi bwo guhangana n’ikibazo cyo kwigunga,
kurwanya akato, gukangurira abantu kurinda ubwandu bushya, no kurwanya
ko abana banduzwa n’ababyeyi igihe bavuka. Namenye kandi no kurwana
n’ikibazo cyo kutigirira icyizere ndetse ntangira kumva mfite inshingano
zo kuvugira abandi bana bameze nkanjye.
Ese umuryango wanjye wanyemereraga kuvuga ko rwaye SIDA no kujya mu bindi bikorwa ?
N’ubwo nashakaga gukora ibyo byose, umuryango wanjye ntabwo wifuzaga
ko navuga uko ubuzima bwanjye buhagaze. Ndibuka mukuru wanjye yigeze
kumbwira ko ndi mukuru nshobora gukora ibyo nshaka ariko ko nta gukina
n’ubuzima. Ubwo yashakaga kunyumvisha ko ibyo ari ukwishyira hanze ;
mbega ngo mbage nifashe. Kuva ubwo natangiye kuba njyenyine nta bufasha
bw’umuryango mfite, abambaga hafi bari abo twabanaga muri rya
shyirahamwe. Ibaze nawe kwangwa n’umuryango wose ngo urabakoza isoni.
Mukuru wanjye yareruye ambwira ko ninibeshya nkavuga ko ndwaye SIDA
mu ruhame nzahita nibagirwa ko tuvukana. Nabagaho mu bwoba bukabije,
narihebye ariko ngakomeza kumva ko ngomba gukomeza urugamba natangiye.
Ibi se byarakomeje ?
Naje gutangira icyiciro cya kabili cy’amashuri yisumbuye. Nagize
amahirwe yo kuganira n’umuyobozi w’Ikigo mubwira byose kuri njye ndetse
musaba ubufasha. Namusabye ko yanshyigikira mu gushinga itsinda (club)
ryo kurwanya SIDA (Club anti-SIDA) mu kigo ku buryo twajya twungurana
ibitekerezo n’abandi, kugaragaza ububi bwayo n’uko yakwirindwa.
Nishimiye uburyo yanyakiriye n’ubufasha yampaye muri byose.
Gusa no kuri iri shuri naho sinabuze imbogamizi nkomeza guhura nazo.
Sinigeze ncika intege, ahubwo nafatanyaga n’ikigo gutanga ibiganiro,
gutanga ubuhamya no kugaragariza abana bafite ikibazo nk’icyanjye ko
atari ryo herezo ry’ubuzima.
Naje kubona abana babiri Innocent na Frank, bambereye igitangaza mu
buzima bwanjye. Bangaragarije ko ibyo nkora mu kigo byubaka benshi kandi
ko ntakwiye kongera kwiheba n’umunsi n’umwe. Baje gutuma na bakuru
banjye bangarurira icyizere.
Ntibyabuzaga bamwe kudutuka, bakatwita abapfu, abarwayi, ibicucu
abakobwa ba SIDA n’ibindi byinshi, icyo gihe ariko nari naramaze
gukomeza umutima nabaga niteguye icyo ari cyo cyose kandi niteguye
guhangana nacyo.
Mama wanjye yajyaga ambwira ko ngomba gutekereza cyane kandi
ngashyira abandi imbere kugirango nzabe umuntu ukomeye. Ubu rero
ikindaje ishinga ni ukurwanya ubwigunge n’akato gashyirwamo ababana na
Virusi itera SIDA. Ngomba kandi no kubakorera ubuvugizi.
Ihohoterwa dukorerwa twebwe ababana n’ubwandu ntabwo buri wese apfa kuribona, akenshi rinagera no ku kwica amategeko.
Mu buzima bwanjye nsezeranya umuryango wanjye kutazigera
mywutetereza, ahubwo bazishimira kubona ntera imbere kuko ari wo mugambi
mfite. Ubu mfite icyizere cy’ubuzima kandi numva nzabaho igihe kirekire
nkigirira akamaro nkakagirira n’abandi ndetse n’Igihugu cyanjye.
Narangije amashuri yisumbuye mfite amanota meza, ibi byampesheje kujya kwiga I Nairobi muri Kenya muri Kaminuza yitwa USIU.
Nta muntu wumvaga ko umwana ubana n’ubwandu ashobora gutsinda akajya
no kwiga mu mahanga. Ibi birashoboka kuko narabikoze. Abana bafite
ibibazo nk’ibyanjye bakwiye kumva ko batagomba kwiheba. Bagomba
gukomera, bakiyakira bagaha ubuzima bwabo icyerekezo cyiza. Mfite intego
yo kurangiza amashuri yanjye n’amanota meza cyane nkazaba umuntu
ukomeye mu Rwanda no mu mahanga.
Icyo nshyira imbere kuruta ibindi ni ubuvugizi bw’abana bameze
nkanjye, kandi nizera ko nzabigeraho. Nkunda gusenga cyane, nkashimira
Imana ko yamfashije mu buzima bwanjye, ikandinda aho nagize intege nke.
Ubu mbona ko mfite icyerekezo cyiza.
Niba nawe waranyuze mu bibazo nk’ibyanjye, ihangane kandi uhagurukire
kurwanya ihohoterwa n’akato gahabwa abameze nkatwe. Nshimira cyane
abana bose twabanye muri ubwo buzima bwanjye. Benshi baramfashije, iki
ni na cyo nifuza ku bandi bana babana n’ubwandu nkanjye ko bajya
bafashwa kuko baba bakeneye umuntu ubaba hafi.
Baza Shangazi
Urwego News
Ikirezi Melissa wavukanye virusi itera SIDA afite icyizere cy’ubuzima
Ikirezi Melissa ahorana akanyamuneza
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment