Buri nyuma y’iminota 30, mu Rwanda umuntu umwe aba yanduye agakoko gatera Sida, bivuze ko buri nyuma y’isaha abantu babiri baba banduye.
Ibyo byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe na ONU SIDA. Nkuko uyu muryango mpuzamahanga wo kurwanya Sida (ONU SIDA) wabigaragaje ngo ku isi abantu bagera kuri Miliyoni 2 n’ibihumbi 300 nibo bari banduye mu mwaka wa 2012.
Ubu bushakashatasi bwagaragaje ko mu Rwanda abantu 7.800 banduye virusi itera sida muri 2012 barimo abana bagera ku 1000 mu gihe abapfuye muri uwo mwaka biturutse kuri Sida bageraga ku 5,600.
Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Sida n’izindi ndwara zandurira mu myanya ndangagitsina ndetse no mu maraso mu kigo cy’ubuzima (RBC) mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko 94% by’ababana na Virusi itera Sida babona imiti mu gihe ikigereranyo cy’abayikeneye mu mwaka wa 2013 ari 170,000.
Dr Sabin yavuze ko n’ubwo Sida mu Rwanda igabanuka ngo banafite intego 3 bihaye zigomba kugerwaho mu myaka 5 iri imbere, harimo kurwanya burundu ubwandu bushya bwa virusi itera Sida, kurwanya impfu ziterwa na Sida ndetse no guca burundu akato gahabwa ababana na Virusi itera Sida.
Mu kiganiro Dr Sabin yagiranye n’iki kinyamakuru yavuze ko muri iki kigero cy’abantu bari hagati y’imyaka 15 na 49 bafite ubwandu bwinshi, ngo abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 18 na 24 nibo bafite ubwandu bwikubye inshuro 4 ku bahungu.
Ku bijyanye n’igabanuka ry’ubwandu bushya, Dr Sabin yavuze ko ubu hari Sida y’igikatu, ikaba iterwa n’uko abantu bafata imiti nabi. " Iyo abantu bafata iyi miti ngo n’ukugira ngo ubwandu bugabanuke, iyo bayiretse kubera ko bumva borohewe, iyo umubiri wongeye kucika intege bararemba cyane.
Dr Sabin yagaragaje ko iyo byagenze gutyo ubwandu bwongera kugira imbaraga nyinshi cyane ku buryo uwo murwayi ahindurirwa imiti, akavanwa ku cyiciro cya mbere akajya ku cya kabiri, gusa ngo biteza igihombo kuko imiti yo ku rwego rwa kabiri amafaranga ayigura yikuba gatanu ayaguraga iya mbere, nayo ngo idafashwe neza ajya ku rwego rwa gatatu ku buryo imiti yo muri icyo cyiciro yikuba imshuro 50 ku y’icyiciro cya kabiri.
Ku bijyanye n’uko aba bashakashatsi bakoze imiti igabanya ubukana ku kigero cya 90%, ko baba batarabona iyakiza iyi ndwara, Dr Sabin yavuze ko kugeza ubu itaraboneka ndetse ngo n’urukingo ntiruraboneka.
Dr Umugwaneza Placidie, nawe ushinzwe kurwanya Sida muri RBC yagaragaje ko bihaye inshingano zo kuzarwanya ubwandu bushya ku kigero cya 2/3 mu myaka 5 iri imbere, mu gihe mu mwaka wa 2012 intego bari bihaye yo kugabanya ubwandu bushya ku kigero cya ½ muri 2012 bakigezeho.
Iki kinyamakuru cyifuje kumenya umuntu udafata imiti igihe yamara adapfuye, muganga Sabin agaragaza ko kiri hagati y’imyaka 5-10, akaba yavuze ko kuva iyo ndwara yatangira kumenyekana ngo hashize imyaka 33.
Dr Sabin yashoje avuga ko ababazwa cyane n’abantu umuntu abona ko basobanukiwe bicwa n’ubu burwayi, akaba yagaragaje ko abenshi banga kuza kwisuzumisha kare bakazanwa barebye ntacyo abaganga bakibamariye bityo bagapfa kandi bari kumara imyaka myinshi bakorera imiryango yabo, ngo abantu bose bakwiye kujya bisuzumisha hakiri kare.
Baza Shangazi
Urwego News
Abantu babiri bandura Virusa itera Sida ku isaha
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment