Umurwayi wa kanseri y’ibere arimo avurwa (Ifoto/Interineti)
Minisiteri
y’Ubuzima (Minisante) ivuga ko abantu benshi baza kwivuza kanseri
y’ibere barageze igihe cyo kudashobora kubona imiti ishobora kubakiza.
Abahanga mu by’ubuvuzi bwa kanseri
y’ibere bavuga ko bitatu bya kane (3/4) by’abaza kwivuza iyi kanseri
bagera kwa muganga baratinze bigatuma kanseri yabo idakira.
Dr. Ntirenganya Faustin, umuganga
ukurikirana ibya kanseri mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali
(CHUK), avuga ko 57% baza kwivuza bari ku rugero rwa gatatu aho kanseri
iba yaramaze gukwirakwira bigatuma badashobora kwitabwaho bihagije ngo
bakire.
Avuga ko kanseri ifite ibice bine bigenda bisumbanwa bitewe n’ubukana bwayo.
Dr. Ntirenganya avuga ko abagera kuri 5% ari bo bashobora gukira.
Kanseri y’ibere ni yo iza ku isonga
muri kanseri zibasira abagore, ikaba ifata umwanya wa kabiri muri
kanseri muri rusange nyuma ya kanseri ifata imyanya y’ubuhumekero
(ibihaha).
Ubushakashatsi bwakozwe muri 2012
bwerekana ko kanseri y’ibere ari yo yica abagore benshi bazira kanseri
aho yahitanye abagera kuri 522.000 muri uwo mwaka.
Mu rwanda, Minisiteri y’Ubuzima
ntigaragaza imibare y’abanduye kanseri y’ibere, ariko mu bushakashatsi
bwakozwe mu bitaro byita kuri kanseri bya Butaro, iza ku mwanya wa mbere
muri kanseri zibasira abantu bakuru, ikaba yihariye 40.3%.
Dr. Ngirabega Jean de Dieu ushinzwe
ibikorwa by’ubuvuzi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), avuga ko Leta
ifite intumbero yo kugabanya imfu z’abari munsi y’imyaka 40 y’ibukuru
muri 2020, bikazafasha kurokora ubuzima bw’abantu 8.300 mu mwaka.
Mu gihe kanseri y’inkondo y’umura
n’iyibere ari zo zikunze kwibasira abagore, Dr. Ngirabega avuga ko
zakagombye kuba ari zo zashobora kwirindwa no kuvurwa byoroshye kuko ngo
zigaragara inyuma.
Ati: "Turamutse tuyibonye hakiri kare kuyivura byakoroha.”
Ashishikariza abagore kwisuzumisha hakiri kare kugira ngo n’abo byarenze ko yakira babashe kubaho batababaye baherekezwe neza.
Habiyambere Immaculee, Umwe mu bagore
bakize kanseri y’ibere bibumbiye mu muryango Conquer Breast Cancer
Association, avuga ko abenshi mu bagore batinda kwivuza kanseri y’ibere
kubera kutayimenya aho bayitiranya n’ifumbi bagatinda mu buvuzi gakondo.
Gusa avuga ko hakiri ikibazo cy’ubuvuzi bwa kanseri mu Rwanda, aho benshi basabwa kujya kwivuriza hanze y’igihugu.
Kimwe mu by’ibanze bibura mu kuvura kanseri y’ibere ni ubuvuzi bukoresheje kunyura mu cyuma (radiotherapy).
Philippa Kibugu-Decuir, nawe uvuga ko
amaze imyaka 20 akize kanseri y’ibere, ashishikariza abantu kwisuzumisha
hakiri kare mu rwego rwo kuyikumira.
Dr. Ngirabega atangaza ko ubwo buvuzi buri mu byo Minisante ifite mu igenamigambi yayo.
Mu gihe hari kanseri ziba zigeze
ahantu ho kudakira, Minisante ivuga ko abarwayi bitabwaho bagahabwa
imiti ibagabanyiriza ububabare mu rwego rwo kubaherekeza neza.
Mukasahaha Diane, ushinzwe ibikorwa
byo kwita ku barwayi bafite indwara karande (zidakira), avuga ko 16%
gusa ari bo babona imiti ibagabanyiriza ububabare mu bihugu biri mu
nzira y’amajyambere, mu gihe abagera kuri 70% b’abarwayi ba kanseri
babarizwa muri ibyo bihugu.
Gusa avuga ko mu Rwanda, imiti igabanya ububabare bw’indwara zidakira yashyizwe mu miti y’ibanze.
Si abagore gusa bashobora kurwara kanseri y’ibere n’ubwo aribo ikunze kwibasira cyane.
Umugore umwe ku icumi (1/10) ni we uba ufite kanseri mu gihe abagabo ari umwe ku ijana (1/100).
Ibishobora gutera kanseri y’ibere
Ibintu bishobora kongera ibyago byo kuyirwara birimo imyaka yisumbuye kuko ibyago byo kuyirwara byikuba kabiri buri myaka icumi.
Ibindi bishobora gutera kanseri
y’ibere ni nko kuba umugore atarigeze abyara cyangwa yarabyaye arengeje
imyaka 30, kuboneka vuba kw’imihango ya mbere, gucura utinze nyuma
y’imyaka 55, gufata imiti isimbura imisemburo igihe kirekire, kudakora
imyitozo ngororamubiri, umubybuho ukabije nyuma yo gucura, kunywa inzoga
nyinshi.
Bimwe mu bimenyetso bigaragaza kanseri
ni akabyimba ku ibere kataryana, impinduka ku ruhu rw’ibere no
gutukura, gukanyarara cyanwa kubyimba k’uruhu rw’ibere, impinduka ku
mubyimba cyangwa ku miterere y’ibere, imoko ivamo utuzi dushobora kubamo
n’amarao, in’ibindi.
0 comments:
Post a Comment