Ifoto y’umuneke (Ifoto/Internet)
Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa elcrema.com burya umuneke urenze uko twe tuwutekereza kuko ufite ibyiza bitari kuba ari urubuto gusa.
Izi ni impamvu 10 zituma umuneke urenze kuba ari urubuto:
1. Umuneke ni isoko y’ingufu: Bitewe na vitamin ziwubonekamo, kuba umuntu yarya imineke ibiri bishobora kumuha ingufu zo gukora imyitozo ngororamubiri mu gihe cy’isaha ndetse ngo urinda no kwangirika kw’imitsi.
2. Imineke irinda igifu kwangirika: Imineke kandi ikungahaye kuri potassium bituma ifasha mu kugabanya ubukana bwa aside yo mu gifu ndetse igabanya umuvuduko w’amaraso ikanarwanya indwara y’umutima.
3. Gushyira ku rugero rwiza ubushyuhe bw’umubiri: Imineke igabanya ubushyuhe bw’umubiri mu gihe hashyushye cyangwa se mu gihe urwaye ufite umuriro mwinshi.
4. Umuneke ni ingenzi ku bagore batwite : Imineke kandi ngo ni ingenzi ku bagore batwite kuko ibafasha kubarinda kugubwa nabi ndetse no gushyira ku rugero rwiza isukari mu maraso.
5. Umuneke utera ibyishimo: Umuneke kandi ngo ufasha kwishima. Bitewe n’uburyohe bwawo biroroshye gufasha umuntu kwishima kandi ngo unabonekamo ibyitwa tryptophan bifasha umuntu kumva aguwe neza.
6. Umuneke kandi ngo ufasha abantu kwirinda indwara zidakira
7. Gukomeza amagufa: Kurya imineke kandi bikomeza amagufa bikanarinda amaso kwangirika ndetse bikanarinda kanseri y’impyiko.
8. Imineke ifasha amara gukora neza: Kurya imineke ni uburyo bwiza bwo kwirinda kwituma impatwe mbese ngo ni ingenzi kurusha kuba wafata imiti ifasha kwituma.
9. Umuneke ni inshuti nziza mu kwezi k’umugore: Umugore uri mu mihango ngo ni byiza kurya imineke kuko ifasha kugabanya igihe cy’uburibwe kuri bamwe mu bagore baribwa muri iki gihe ikanagabanya isukari itakazwa mu maraso y’imihango kandi igatuma uguma wumva uguwe neza.
10. Gufasha ubwonko: Imineke ituma uhorana itoto. Ikindi ngo kuba ifasha amaraso gutembera neza mu mubiri bituma umwuka wa oxgene duhumeka ugera neza mu bwonko bigatuma bukora neza.
Ngo ni byiza rero byibura kurya umuneke buri munsi kuko bishobora kukurinda indwara zitandukanye bigatuma uca ukubiri na muganga.
0 comments:
Post a Comment