Nyuma y’amezi 4 n’igice umwana uri mu nda aba yatangiye kugaragaza ibice by’umubiri(Ifoto/Interineti)
Abantu bakunze kwitiranya ibintu ariko bidahuye, kuvamo kw’inda y’umugore (avortement) no kuba umwana yamupfiriye mu nda.
Abahanga mu by’ubuzima basobanura ko bivugwa ko inda yavuyemo iyo byabaye ku mugore ufite inda ifite ibyumweru 20 gusubiza hasi, ni ukuvuga ifite munsi y’amezi ane n’igice.
Inzobere mu kuvura abagore, Dr Gakindi Léonard, ukorera mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal (KFH), avuga ko munsi y’icyo gihe umwana uri munda aba ataragaragaza neza ibice by’umubiri ari na yo mpamvu bavuga ko inda yavuyemo.
Kuva ku mezi ane n’igice kuzamura umugore wagize ikibazo nk’icyo ngo ntawe ukwiye kuvuga ko inda yavuyemo, ahubwo umwana aba yamupfiriye mu nda, bitewe n’uko umwana aba yaramaze kugaragaza ibice byose by’umubiri n’ubwo biba bitarakura neza.
Dr Gakindi ati "inda ziri hagati ya 10% na 15% ni zo zivamo munsi y’ibyumweru 20.”
Uko kuvamo kw’inda z’bagore, cyangwa kubyara abana bapfuye ahanini bikaba biterwa n’ubumuga bw’utunyangingo (Chromosones) ababiterwa n’icyo kibazo babarirwa hagati 50% na 60%.
Mu zindi mpamvu zibitera harimo indwara ya malariya, Diyabete, umuvuduko w’amaraso, umwingo n’imirire mibi.
0 comments:
Post a Comment