Nkuko abaganga babivuga ngo amata
ni kimwe mu bintu bikungahaye kuri Calcium ndetse akaba anafasha amagufa
y’umuntu gukomera,ariko abashakashatsi bo bavuga ko kunywa ibirahure
bitatu ku munsi uba ukuba ibyago byo gupfa vuba ariko biturutse ku
kibazo cyo kwangirika kwamagufa.
Nyuma yo gukora ubushakashatsi ku bagore ibihumbi mirongo itandatu na
kimwe “61,000”ndetse n’abagabo ibihumbi mirongo ine na bitanu
“45,000”bafite imyaka 20 y’amavuko,abashakashatsi basanze habaho
ukwangirika kw’amagufa ku bantu banywa amata cyane.
Nkuko abashakashatsi bakomeza babivuga,ku bantu banywa ibirahure
bitatu cyangwa birenga bitatu “680ml”by’amata baba bafite amahirwe
menshi yo gupfa vuba kurusha wawundi unywa ari munsi y’ibirahure bitatu
ku munsi.
Kandi bakomeza bavuga ko nubwo Amata agizwe na Calcium ikenerwa mu
kubaka amagufa,abashakashatsi bo bizera ko iyo ayo mata abaye menshi
ahita agira ingaruka kuko iyo Calcium ntacyo iba imaze ahubwo uba uri
kongera amahirwe yo kurwara umutima,kandi bagakomeza banavuga ko nka
Yahurute “Yoghurt”nayo ikomeza amagufa ariko ikongera ingaruka zo gupfa
vuba.
Amata avugwa aha ni amata bakama ku nka,niyo mata agira ingaruka mbi
ku muntu yo kuba yapfa vuba,ariko yakugiraho ingaruka unyweye amata
agera ku birahure bitatu cyangwa birenga.
Baza Shangazi
Urwego News
Ubushakashatsi: Amata menshi ku munsi yagira ingaruka mbi ku buzima
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment