Abapolisi 276 bakorera hirya no hino mu karere ka Bugesera basoje amahugurwa y’iminsi itandatu ku ndwara ya Ebola muri gahunda yo gukumira icyo cyorezo.
Aya mahugurwa yamaze iminsi itandatu yateguwe na Polisi y’igihugu ku
ndwara ya Ebola yahereye ku Bapolisi bakorera mu Mujyi wa Kigali.
Abayitabiriye bahawe ubumenyi ku bimenyetso by’indwara ya Ebola birimo umuriro, ugucika intege, gutukura amaso, kuruka n’ibindi.
Supt Emmanuel Musabe yatangaje ko nubwo mu Rwanda nta ndwara ya Ebola irahagaragara, Polisi yasanze ari ngombwa ko abapolisi bahabwa ubumenyi ku ndwara ya Ebola bityo kugira ngo babashe kuyikumira.
Yakomeje avuga ko ari ngombwa ko abashinzwe umutekano bagira ubumenyi bwo kwirinda no kurinda abandi icyorezo nk’ indwara ya Ebola.
Yabasabye ko bakwihutira guhanahana amakuru igihe babona ukekwaho kuba afite ibimenyetso by’indwara ya Ebola kugira ngo ibashe gukumirwa.
Mu Kwakira, Minisiteri y’Ubuzima yo yatangaje ko yiteguye guhugura abapolisi 1300 bashinzwe kwita ku bantu bashobora kuba bakoranyeho n’umumuntu ukekwaho ibimenyetso by’indwara ya Ebola cyangwa uwagaragayeho ibimenyetso byayo.
Uretse ayo mahugurwa yavugwaga, mu kwezi gushize bwo u Rwanda rwerekanye korwiteguye gukumira Ebola ku mugenzi wayikura imahanga, itsinda rihuriweho n’inzego zitandukanye zabigaragaza mu bikorwa.
Ishami ry’Umuryango wa Abibumbye Ryita ku Buzima (OMS) yatangaje ko umubare mushya w’abamaze guhitanwa na Ebola yibasiriye bimwe mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika umaze kugera ku bihumbi birindwi .

0 comments:
Post a Comment