Ibikoresho
- Ifarini ibiyiko 6 binini
- utuvungu tw’udushishwa tw’indimu agace k’akayiko
- isukari ibiyiko 3 binini
- igi 1
- ikirahure cy’amata
- sucre vanille aga sashe 1
- amavuta
- Fata ifarini uyishyire mu gisorori
- shyiramo isukari, utuvungu tw’indimu, na sucre vanille , uvange neza
- koramo umwobo hagati ushyiremo igi wamennye , uvange n’ibifata ugende wongeramo amata kugeza ugize pate yoroshye isukika kandi yanoze. Vangisha akuma kabiginewe ariko niba ntako ufite ukoreshe ikanya .
- Fata ipanu uyishyushye , ushyireho akayiko kamwe k’amavuta gato, uyakwize ku ipanu hose
- sukaho ibiyiko bitatu bya pate ku buryo ikwira hose ntihagire isaguka cyangwa ngo ibe nke kandi ku buryo itagira umubyimba munini
- nimara gufata neza, nyuza ikanya mu mpande kugirango idafata, nimara gufata irange ku ruhande rumwe uhindure n’urundi
- naho nihafata irange, iraba ihiye uyikureho, n’izindi uziteke gutyo gtyo.
- Ni byiza gukoresha amata gusa, iyo wongeyemo amazi zifata ku ipanu
0 comments:
Post a Comment