Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ibyo wakwigira ku gutsindwa kwa Bresil ku marangamutima

 Ibyo wakwigira ku gutsindwa kwa Bresil ku marangamutima Mu bintu biranga amarangamutima y’umuntu ni ukwishima , kurakara, kugira agahinda bitewe n’impamvu zitandukanye zabaye ku muntu,gusa bikunze kuvugwa ko amarangamutima y’abagore agaragara vuba cyane kubenza abagabo.
Mu mukino waraye uhuje Bresil n’Ubudage byagaragaye ko agahinda abagore bagaragaje mu marira katewe no gutungurwa batari biteze. Ibitego 7 by’ubudage kuri 1 cya Bresil ni amateka mu gikombe cy’isi cya 2014.
Mu gihe imbaraga z’amarangamutima zamaze kurenga ubushobozi bwo kuyagenzura, ni byiza mu kwitondera imyanzuro wafata mu kwirinda guhubuka kuko akenshi bigira ingaruka nyuma ukazicuza.
Urubuga www.globalpriority.ca ruvuga icyo wakora mu kwirinda kuyorwa n’amarangamutima.
Ibi nibyo wakora mu kwirinda kuyoborwa n’amarangamutima
1. Tegura ibitekerezo byawe kugira ngo uyobore amarangamutima yawe : Ugomba guteganya ko ibyiza n’ibibi bishoboka mu buzima .Ubaka ibitekerezo byawe ku ndangagaciro zishingiye ku kuri n’ amahame y’ ukuri. Ni ngombwa gushyira mu gaciro ukumva ko utari uwambere kandi utari n’uwanyuma bibayeho. Ibi rero bizafasha ubwenge bwawe kukugira inama bikwiriye. Ibuka ko ubwonko bwawe ari bwo buzajya buguha ibisubizo bukurikije uburyo wabuteguye
2. Hora wiyibutsa ku bubi bw’ amarangamutima akabije : Hari ingero nyinshi umuntu aba yarabonye zagiye ziba kuri bagenzi be bitewe no kutamenya kuyobora amarangamutima yabo. Nko kwiyahura ,guhunga uwo mwabanaga ,gutanga impano zirenze n’ibindi. Ni byiza guhora wiyibutsa ububi bw’amarangamutima ya bene abo bantu kugira ngo nawe utazakora nk’abo uramutse utunguwe. Uko wiyobora bigira uruhare runini ku myifatire no ku buzima bwawe busanzwe.
3. Itoze gusobanukirwa n’amarangamutima unayobore umuvuduko wayo : Ujye wibaza ikigutera kwihutira gukora ikintu runaka. Maze ujye ubanza wihe akanya ko kubyigaho kuko uburakari cyangwa ibyishimo birenze ntibibura ingaruka mu gihe kizaza. Maze unibaze niba bikwiye ko wakora icyo ugomba gukora mu gihe ari ibyo rero, bihe umwete n’ imbaraga zawe bihagije.
4. Iyame gutungurwa n’ibyiyumviro : Ujye witoza kwihanganirana kandi wirinde gucira abandi urubanza huti huti. Ntuzigere wibwira ko utari umunyamakosa cyangwa se no ku bandi mubana. Itoze kugira gahunda kugira ngo uhore wiyungura ku myifatire yawe. Ibyiyumviro bidahamye bishobora kugira ingaruka zitari nziza ndeste no ku bandi. Kugira amarangamutima adahamye bishobora ku kugiraho ingaruka imbere muri wowe .
Icyitonderwa : kwishima ni byiza kandi no kubabara mu buzima bibaho ariko ni ngombwa kwitwara neza muri buri gihe (situation) ugezemo kuko hari ibyo wakora wazabitekereza nyuma ugasanga udashobora no kwibabarira.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo