Igikoma kirimo amata ni ingirakamaro kurusha ibindi byose ku buzima bw’umwana wacutse akiri muto.
Mukamuyange Léoncie, ni umubyeyi ukora mu kigo nderabuzima cya Kiyanzi ku Rusumo, muri serivisi yo kwita ku bana,yatubwiye ko iyo ucukije umwana akiri muto ugomba kumwitaho ukoresheje ikinyobwa cy’imvange y’ibinyampeke ( SOSOMA), cyangwa mu gihe utabonye ubushobozi ushobora gukoresha ibyo ufite ariko hakitabwaho uburyo biteguwe, kandi hakoreshejwe amata.
Ibikoresho Ifu y’amasaka cyangwa
Ifu y’ibigori
Amata y’inshyushyu
Isukali
Uko bitegurwa ( koresha ibikoresho biringaniye ukurikije urugero ushaka) Teka amata ashye uyashyire mu kintu gipfundikirwa
Ushyira amazi ku muriro agashya
Fata ifu uyishyire mu mazi akonje uvange bibyare imvange ariko ifashe
Shyira iyo mvange mu mazi yahiye uvange akanya gato, urekereho.
Rekera ku muriro umwanya munini nk’iminota 20
Shyiramo ya mata ku buryo ubona bihinduye ibara bigasa n’umweru.
Shyiramo isukali ucanire umwanya nk’iminota 20.
Gikureho ugishyire mu gikoresho gisukuye
Nyuma ushobora kugiha umwana.
Gena amasaha yo kukimuha ku munsi.
Baza Shangazi
Urwego News
Ikinyobwa waha umwana wacutse imburagihe.
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment