Abasore benshi n’inkumi bahitamo uwo bazabana kubera impamvu nyinshi zitandukanye ariko akenshi mu muco wacu ziba ari impamvu zitari zo .
Dore bimwe mu byo benshi basubiza iyo babajijwe impamvu bagiye gushaka, nkuko byatangajwe na Pastor Gakawaya ukunda kugira inama abagiye kurushinga.
1. Ndakuze igihe kirageze - rimwe na rimwe ati ahubwo naracyererewe!
2. Uwo tugiye kurushinga ndamukunda
3. Ndashaka undaza
3. Ndashaka kubyara
4. Ababyeyi, inshuti n’abavandimwe bandambiwe kuko maze imyaka myinshi ndi ingaragu
5. Narangije amashuri kandi ubu mfite akazi hari hasigaye gushaka uwo turushingana
6. Abo tungana bose barashatse nijye warusigaye - Bakuru banjye bose barashatse nijye warutahiwe
7. Ndanga gukoza umuryango wanjye isoni kuko nabo nduta bamaze gushaka
8. Ndashaka uwo twuzuzanya kugirango ngire ubuzima bwiza
9. Uwo tugiye kurushingana duhuje imyumvire - ni umurokore - dusangiye idini n’ibindi
10. Napfushije ababyeyi banjye nkiri muto, ndashaka uzambera Data/Mama
11. Nkeneye umuntu unkunda, uzanyumva akanyitaho akanangirira neza
12. Abantu baransuzugura ko ndi ingaragu
13. Nkeneye uwo tuzajya dusohokana, tugatahana ubukwe n’indi minsi mikuru
14. Ndashaka kunezereza ababyeyi banjye ngo bazabone umukwe/umukazana n’abuzukuru
Muri make urukundo bavuga rukunze kuba rushingiye kuri ibi bikurikira: abahungu bareba kenshi ku buranga bw’umukobwa ,mu maso he uko ateye, uko agenda, uko avuga, uko aseka n’ibindi.
Nubwo abakobwa bareba ku bwiza bw’abahungu akenshi bita cyane cyane ku bushobozi umusore afite . bamwe bati mbona azatunga urugo, afite inzu , afite imodoka, umuryango we urakize, mbese muri make tuzagira ubuzima butari bubi.
Hari n’ibindi byinshi abantu bagiye kubaka bareba utarondora bitewe nuko abantu batandukanye ariko muri rusange ibi nibyo benshi bagenderaho bagiye kubaka aho abasore nabo basigaye bareba ku butunzi bw’abakobwa , amashuri amikoro abakobwa bafite muri rusange nubwo badakunze kubigira ibya mbere.
Izi mpamvu zose zivugwa si zo mpamvu nyamukuru umuntu aba akwiye gushingiraho agiye kurushinga gusa , ahubwo hari impamvu nyamukuru uba ukwiye kureberaho yagufasha kugira urugo rwiza.
Dore impamvu nyazo rero zo gushinga urugo.
Mbere yo kubaka rero ugomba kumenya ibi :
Kubaka urugo birenze kwinezeza gusa
Kubaka urugo birenze gupfumbatana
Kubaka urugo birenze kubyara abana
Kubaka urugo birenze gufashanya mu by’ubutunzi n’ibindi ...
Nubwo abubaka bose muri rusange baba bakeneye ibi tuvuze haruguru , hakenewe guhitamo neza uwo muzubukana ataribyo umuntu areba byonyine gusa ahubwo akareba aho uwo mushinga umujyana, n’ibyo agomba gukora mbere yo kuwutangira kugirango uzarame kandi umere nkuko Imana iwushaka.
Ku byo twavuze mu nkuru ishize abantu bakunda gushingiraho (ubwiza ubutunzi n’ibindi ) bishobora gushira, kandi Imana idusaba kubana akaramata . Dukwiye rero gushingira ku bindi bintu bidashira kugirango ntihazabeho gutandukana kuko umunezero twashakaga washize.
Ingo nyinshi zisenyuka kuko ibyiza byinshi wari witeze kuwo mwashyingiranwe igihe cyageze ukabibura. Ariko iyo umugambi wawe wo gushaka ari ukugirira neza uwo ushatse, kuko umukunda, ntagishobora kubatandukanya kuko nicyo wamubonaho kitakunezereza washobora kucyihanganira utavunitse cyane !!! Ibi biragoye, ariko niko kuri.
Baza Shangazi
Urwego News
Impamvu nyazo n’izitarizo abantu bagenderaho bagiye kurushinga
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment