Mu nkuru iherutse twababwiye impamvu zitarizo abantu bashingiraho bagiye kubaka. Uyu munsi Pasteri Gakwaya agiye kubagezaho impamvu nyazo ukwiye gushingiraho ugiye kubaka urugo zizagufasha kugira urugo rwiza.
Ikintu gifite agaciro kurusha ibindi dukwiye kwibaza mbere yo gushaka uwo twahisemo, ni ukumenya icyo tujyanye mu rugo rushya tugiye gushinga kurusha ibyo tuzarukuramo. Ni iki kiza tuzakorera cyangwa se tuzaha uwo tugiye gufatanya kurushinga ? Iki kibazo ni cyo gikwiye kuba mu mutima mbere yo kubaka urugo kurusha kwibaza inyungu, amahoro n’umunezero uwo mugiye gushakana akuzaniye.
Mbere yo kubaka rero ugomba kumenya ibi :
Kubaka urugo birenze kwinezeza gusa
Kubaka urugo birenze gupfumbatana
Kubaka urugo birenze kubyara abana
Kubaka urugo birenze gufashanya mu by’ubutunzi n’ibindi ...
Nubwo abubaka bose muri rusange baba bakeneye ibi tuvuze haruguru , hakenewe guhitamo neza uwo muzubukana ataribyo umuntu areba byonyine gusa ahubwo akareba aho uwo mushinga umujyana, n’ibyo agomba gukora mbere yo kuwutangira kugirango uzarame kandi umere nkuko Imana iwushaka.
Ku byo twavuze mu nkuru ishize abantu bakunda gushingiraho (ubwiza ubutunzi n’ibindi ) bishobora gushira, kandi Imana idusaba kubana akaramata . Dukwiye rero gushingira ku bindi bintu bidashira kugirango ntihazabeho gutandukana kuko umunezero twashakaga washize.
Ingo nyinshi zisenyuka kuko ibyiza byinshi wari witeze kuwo mwashyingiranwe igihe cyageze ukabibura. Ariko iyo umugambi wawe wo gushaka ari ukugirira neza uwo ushatse, kuko umukunda, ntagishobora kubatandukanya kuko nicyo wamubonaho kitakunezereza washobora kucyihanganira utavunitse cyane !!! Ibi biragoye, ariko niko kuri.
Baza Shangazi
Urwego News
Impamvu nyazo zo gushinga urugo zitazwi na benshi
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment