Indwara z’umwijima iyo zimenyekanye hakiri kare ziravurwa zigakira(Ifoto/Interineti)
Abahanga mu by’ubuzima barasaba abantu kwisuzumisha hakiri kare indwara z’umwijima zikomeje kwibasira abantu bamwe zikanabahitana.
Indwara z’umwijima zirimo amoko 2,umwijima uwo mu bwoko bwa B (Hépatite B) n’uwo mu bwoko bwa C ( Hépatite), mu Rwanda abagaragayeho ubwo burwayi babarirwa kuri 3.5% by’Abanyarwanda bose.
Umuganga w’inzobere akaba anashinzwe kuvura indwara z’umwijima mu Bitaro by’u Rwanda bya Gisirikare, Dr Jules Kabahizi, asaba abantu kwisuzumisha umwijima hakiri kare kuko abenshi bivuza warabarenze bityo bikarangira ubahitanye.
Nibura umuntu wagaragaje uburwayi bw’umwijima hakiri kare ashobora gukoresha miliyoni 12 kugira ngo akire neza, hari ibinini hakaba n’inshinge zikoreshwa mu kubavura.
Dr Jules avuga kandi ko n’ubwo indwara z’umwijima akenshi zandurira mu maraso no mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, Hépatite B yo ifite umwihariko kuko ishobora no kwandurira mu macandwe, mu mwuka no mu cyuya.
Ati, "umurwayi wa Hépatite C tumwemerera gukorana imibonano idakingiye n’uwo bashakanye nta gakingirizo ariko umurwayi wa Hépatite B we aba agomba gukora iyo mibonano akoresheje agakingirizo kabone n’iyo umuzima muri bo yaba yarahawe urukingo.”
Akomeza avuga ko bibabaje kubona urukingo rwa Hépatite B rwarageze mu Rwanda, mu mwaka wa 2002 ariko abantu bakaba batarwitabira, usanga rwitabirwa n’abantu baba bagiye gukora ingendo zijya mu mahanga kandi na bwo ntibabanze kwipimisha ngo bamenye uko bahagaze.
Iyo umwijma wangiritse, ugatangira kuzana ibimenyetso byo kubyimba bita ‘urushwima’ cyangwa kanseri, ngo ntuba ukivuwe ahubwo havurwa ibyo bimenyetso gusa.
Karangwa Callixte, wigeze kurwara Hépatite C yabwiye iki kinyamakuru ko indwara z’umwijima iyo ziwuwe hakiri kare zikira neza; yitangaho urugero ko yanyweye imiti ibyumweru bisaga 48.
Abandi barwayi b’indwara z’umwijima basaba Leta kuborohereza kubona imiti kuko imiti banywa ihenze ugereranyije n’amikoro yabo. Abakoresha mutuelle bo ngo izo ndwara zishobora kubahitana kuko zitari ku rutonde rw’ibyo yishyura.
0 comments:
Post a Comment