Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ku mipaka hagiye kongerwa imbaraga mu kurwanya SIDA

Ku mipaka hagiye kongerwa imbaraga mu kurwanya SIDA

Ukuriye ishami rishinzwe kurwanya SIDA muri RBC Dr, Nsanzimana Sabin (Ifoto/Interineti)

Hagamijwe gukumira no kugabanya impfu ziterwa na SIDA, ku mipaka hagiye gushyirwaho uburyo bworohereza abambuka imipaka kubona udukingirizo n’imiti  bitabagoye.

Ibi bigiye gukorwa nyuma yo kubona ko ku mipaka hakorerwa uburaya cyane,  kandi bamwe mu babukora bakavuga ko kubona udukingirizo bitaborohera bikabaviramo kwandura Virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ku mupaka wa Gatuna uherereye mu Karere ka Gicumbi, niho havuzwe icyo kibazo cyane. Mukabarisa Viviane uhatuye, yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko ako gace gakwiye kubonekamo udukingirizo duhagije.

Ati "Abakobwa bo muri aka gace bakora uburaya babukorana n’abagabo b’Abagande  bambuka umupaka bakaza inaha cyangwa abandi baba bari mu ngendo zituma barara ku mupaka. Niyo mpamvu hatagomba kubura udukingirizo.”

Ukuriye ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin avuga ko icyo kibazo kigiye gukemuka kuko bagiye gushyira udukingirizo n’imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida ku mipaka, babifashijwemo n’abakozi bo mu bigo nderabuzima  hamwe n’umushinga "Lake Victoria Basin Commission”.

Dr Sabin, avuga  kandi ko bagiye kongera umubare w’udukingirizo mu bice bitandukanye mu dusanduku twabugenewe , ariko ku mipaka ho bikazaba ari umwihariko kuko hazanashyirwa imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida.

Ati "Ku mipaka hanyura abantu batandukanye. Hari n’abashobora kuharara batabitegenyije. Tuzahashyira imiti igabanya ubukana yafasha umuntu wese wahura n’icyo kibazo yateganyaga kunywa imiti ageze mu rugo.”

Buri mwaka u Rwanda rukoresha miliyoni 200 z’amadorari mu kwita ku buzima bw’abafite ubwadu bw’agakoko gatera SIDA bangana na 3% by’abaturage bose.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo