Ubuzima bw’umugore mu gihe atwite ndetse na nyuma yo kubyara ntibumubuza gukora imyitozo ngororamubiri. Muganga Murekatete Odette yatubwiye imwe mu myitozo umugore utwite cyangwa wamaze kubyara akwiriye kwimenyereza.
1. Kugendagenda (marche) : Abagore bakunda gukora urugendo bagatembera n’amaguru by’umwihariko mu gihe batwite nta bibazo bakunda kugaragaza nko kubyimba amaguru, nyamara kubatabikora usanga ibyo bibazo bibagaragaraho cyane.
2. Kwitoza guhumeka : Hari uburyo butandukanye bwo guhumeka bufasha umugore kugira umwuka uhagije ku gira ngo ari we ndetse ari n’umwana atwite bakomeze kugira ubuzima bwiza babona umwuka uhagije.
3. Gusa nk’unyonga igare (gupeda) : Muganga avuga ko gukora umwitozo wo kunyonga igare ku gitanda cyangwa hasi bifasha imitsi ndetse n’imikaya gukora neza ndetse by’umwihariko ku bagore bamaze kubyara ntibakomeze kugira inda nini n’ibinyenyanza. hano ariko ntago ari gufata igare nyagare ngo urinyonge nka siporo
4. Gukomeza akazi wakoraga( bitewe nako ariko) : Kuba umugore yakomeza gukora imirimo ye isanzwe ngo ni siporo nziza kuko umubiri ukomeza kugira ubudahangarwa bwawo bitewe nuko gukora nabyo ari siporo ubwabyo.
5. Koga (nager) : Umugore ukunda koga aba amenyereza ingingo ze z’umubiri kugororokererwa kuburyo nta mbogamizi bishobora guteza mu gihe yazajya kubyara.
Kubwa muganga Murekatete Odette ngo ku bantu bimenyereje gukora siporo kubyara si ikibazo gikomeye kuko icyo muganga akubwiye gukora cyose uragishobora mu gihe wabitoje umubiri wawe hakiri kare . Odette asoza avuga ko ikiruhuko k’umugore ugitwite ari ikintu cy’ingenzi kidakwiriye kwirengagizwa.
Ndetse no mu gukora izo siporo ntugomba kuzikora mu gihe utarakira cyangwa se mu gihe ugerageza ukagira aho ubabara. Muri icyo gihe wagisha inama abaganga ngororamubiri.
Odette ni umuganga ngoraramubiri (Kinésithérapeute ) afite cabinet ye yitwa Makirelax.
Baza Shangazi
Urwego News
Siporo zifasha umugore mbere na nyuma yo kubyara
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment