Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Uburyo bwiza bwo koza amenyo

Uburyo bwiza bwo koza amenyo

Amenyo ni igice tugomba kwitaho kuko gifiteiye akamaro ubuzima bwacu. Akenshi twita ku menyo tuyakorea isuku dukoresheje umuti wo koza amenyo n’uburoso ariko hari ubwo ushobora kubikoresha nabi bikagupfira ubusa.
Dore uburyo bwiza ugomba kozamo amenyo yawe :
Koza amenyo byibura kabiri ku munsi : Ubusanzwe iyo umuntu amaze kurya aba agomba guhita yoza amenyo ariko kuko hari ubwo abantu barya badafite uko bari buhiite boza amenyo byba byiza wogeje amenyo nyuma y’ifunguro rya mugitondo n’irya nimugoroba.
Mu masaha ya saa sita igiye uri ku kazi cyangwa se ahandi hantu utabona uko uri bwoze amenyo, byaba byiza ukoresheje shikalete atarimo isukali nyuma yo kurya cyangwa se ukafata urubuto rwa pomme.
Uko ugomba gukoresha uburoso : Mu gihe woza amenyo, koresha uburoso bworohereye mo gake woze amenyo witonze mu minota nk’itatu. Banze uhere uruhande rumwe woze uvana ku ishinya uzamura uburoso. Urugero niba utangiriye ku gice cyo hejuru banza woze inyuma ubone koza imbere , nugera ku gice cyo hasi nabwo ubigenze gutyo
Aha twagira inama abantu bamwe bakunda koza amenyo bakuba vuba vuba kandi bajyana mu mpande zose ko ibyo bakora ari bibi kuko bituma utuvungu tw’ibiryo n’indi myanda bysigarira hagati y’amenyo bityo bikaba byazana amabacteries.
Uburoso kandi nabwo bugomba kugirirwa isuku bukabikwa neza kandi ntiburenze amezi atatu utarabuhindura ngo ufate ubundi bushya.
Koza ururimi : abantu benshi bakunda koza amenyo ariko bakibagirwa ko ururimi narwo ruba rukeneye kozwa. Mu rwego rwo kwirinda kunuka mu kanwa kubera amabacterie aba yasigaye ku rurimi, ni byiza ko igihe uri koza amenyo ururimi narwo urwoza uvana imbere ujyana inyuma.

aho byavuye : doctissimo.fr

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo