Ibikoresho
Umuceri 1/2 kg
Inyama za filet 1/4 kg
Sauce-tomates
Soya sauce 10g
Pilawu masara
Teyi akababi 1
Celeri utubabi 3
ibitunguru 3
Amazi 2L
Magi 3
Poivre agace k’akayiko
Tangawize agace k’akayiko
Tungurusumu uduce 4
Uko bitegurwa
- Ubanza gutogosa inyama zikase duto kandi tungana umufa ukawushyira ukwayo,
- Kata ibitunguru ukabikaranga, ugashyiramo sereri, tungurusumu, inyanya, saucetomate, teyi,n’inyama ukavanga ,
- hanyuma ugashyiramo soy sauce nkeya (10g)
- Ugashyiramo umuceri
- Hanyuma ushyiramo pilawu masara utarashyiramo amazi,
- Nyuma shyiramo wa umufa ukavanga, ugapfundikira ugashyira ku muriro,
- Shyiramo poivre,tangawize na maggi kugira ngo urusheho gusa neza no guhumuraIyo utetse pilawu ukoresha umuriro muke
Mu kuwutegura ushobora kuwutaka:koresha intoryi, caroti cyangwa imyumbati, ibi ubishyiraho wahiye. Intoryi na caroti uba wabikaranze mbere, naho imyumbati yo ni ukubanza kuyiteka igashya neza.
0 comments:
Post a Comment