uru rwandiko rukoze hifashishijwe amagambo ari muri bibiliya.
Ku bwo urukundo ngukunda ndifuza ko umenya uburyo
nkwitayeho :
Ushobora kuba utanzi, ariko jyewe nzi ibyawe byose ! Zaburi 139:1
Nzi iyo wicaye, n’igihe uhagurutse ! Zaburi 139:2
Nzi inzira zawe zose ! Zaburi 139:3
N’umubare w’umusatsi wo k’umutwe wawe urabaze ! Matayo 10:29-30
Kuko waremwe mu ishusho yanjye ! Itangiriro 1:27
Ni muri jye ufite ubugingo no kubaho ! Ibyakozwe 17:28
Kuko uri urubyaro rwanjye ! Ibyakoze 17:28
Nakumenye ntarakurema mu nda ya mama wawe ! Yeremia 1:4-5
Nagutoranije isi itararemwa ! Abefeso 1:11-12
Ntabwo uriho ku bw’impanuka kuko iminsi yawe yanditse mu
gitabo cyanjye,
Utarabaho n’umunsi numwe ! Zaburi 139:15-16
Nagennye umunsi uzavukaho n’aho uzaba ! Ibyakozwe 17:26
Nakuremye mu buryo buteye ubwoba butangaje ! Zaburi 139:13
Nagukuye mu nda ya mama wawe ku munsi wo kuvuka ! Zaburi 71:6
Abantu batanzi bakumbwiye uko ntari ! Yohana 8:41-44
Ntabwo mba kure yawe kandi sinkurakariye, ahubwo buri gihe
nkwiyereka mu rukundo rutunganye ! I Yohana 4:16
Nifuza kukwereka urukundo rwanjye kuko uri umwana wanye ! IYohana 3:1
Nguha ibirenze cyane ibyo iso wo mu isi ashobora kuguha ! Matayo 7:11
Kubera ko ndi iso utunganye ! Matayo 5:48
Impano yose itunganye ikugeraho iba iturutse mu kiganza
cyanjye ! Yakobo 1:1-17
Kuko nijye ukwitaho kandi nkaguha ibyo ukeneye ! Matayo 6:31-33
Imigambi ngufitiye yejo hazaza hawe yuzuye ibyiringiro ! Yeremia 29:11
Kuko ngukunda urukundo ruhoraho !!!! Yeremia 31:3
Ibyo nzakugirira ni byinshi biruta umusenyi wo k’u Nyanja ! Zaburi 139:17-18
Kandi ndakunezererwa nkaririmba ! Zefania 3:17
Sinzahwema kukugirira neza ! Yeremia 32:40
Kuko uri uwanjye, uri amaronko yanjye ! Kuva 19:5
Nezezwa no kukugirira neza ! Yeremia 32:40
Kandi ndifuza kugukorera ibikomeye biruhije utamenya n’untabaza Yeremia 33:3
Nunshakisha umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose, nzakwiyereka uzambona ! Gutegeka 4:29
Nunyishimira nzaguha iby’umutima wawe unsaba ! Zaburi 37:4
Kuko arijyewe uguteramo uko kwifuza ibyifuzo byiza ! Abafilipi 2:13
Cyakora nshobora gukora ibirenze cyane ibyo utekereza n’ibyo unsaba ! Abefeso 3:20
Kuko arijye ugutera inkunga no kuguhumuriza 2 Abathesalonike 2:16
Nijye So uguhumuriza no mu mukuba mu gihe akubayeho ! 2 Abakorinto 1:3-4
Iyo ucitse intege mba ndi hafi yawe ! Zaburi 34:18
Nkuko umwungeri atwara umwana w’intama, niko ngutwaye, uri k’umutima wanye ! Yesaya 40:11
Umunsi umwe nzaguhanagura amarira warize yose ! Ibyahishuwe 21:3-4
Nzakuraho imibabaro yose wababarijwe mu isi ! Ibyahishuwe 21:3-4
Umwana wanjyeYesu yaje kumamaza ko ntakurwanya ahubwo
ndi mu ruhande rwawe Abaroma 8:31
Kandi nta kizashobora kugutandukanya n’urukundo rwanjye ! Abaroma 8:38-39
Uhereye kera isi itararemwe ndi so kandi nzahora ndi we ! Abefeso 3:14-15
Kandi uri umwana wanye bwite nibyariye ! Yohana 1:12-13
Umubyeyi wawe yabasha kukwibagirwa ariko jye ntibishoboka Yesaya 49:15
Naguciye nk’i manzi mu kiganza cyanjye Yesaya 49:16
URUKUNDO NGUKUNDA N’INK’URWO NKUNDA
UMWANA WANJYE YESU KRISTO ! IBYO UBIMENYE
UHEREYE NONE UBIBIKE K’UMUTIMA WAWE ITEKA !! Yohana 17:23
byavuye mu nyigisho za Pastor Christine Gatabazi

0 comments:
Post a Comment