Nk’uko bigaragazwa n’abashakashatsi, usibye kuba ¾ by’umubiri w’umuntu ugizwe n’amazi, ngo ni ingenzi kuko yifashishwa m’ubuvuzi bwateye imbere cyane k’umugabane w’Uburayi na Aziya buzwi ku izina rya «hydrotherapy ».
Urubuga rwa interneti www.holistic.com , ruvuga ko amazi akiza indwara zitandukanye harimo : indwara z’amagufa, kuribwa umutwe, kuziba kw’imitsi y’uruhande rw’iburyo n’umutima utera vuba vuba.
Aba bashakashatsi bagaragaza ko amazi ari umuti ukomeye, ariko ngo bisaba ko anyobwa m’uburyo buboneye, ni ukuvuga kubahihiriza ikigero na gahunda idahinduka. Ngo amazi anyobwa umuntu akibyuka atarasukura mu kanwa, ngo nibwo agirira umubiri akamaro.
Uru rubuga rugaragaza ko amazi anafite ubushobozi bwo kuvura umubiri w’umuntu atayanyoye, kuko ngo kuyicaramo ku kigero gikwiye bivura kuribwa mu kiziba cy’inda, mu kibuno, indwara y’imitsi y’amaguru, n’indwara y’imihango y’abakobwa idashyitse.
Kwicara mu mazi y’akazuyazi cyangwa akonje, nabyo ngo bikiza uburibwe mu mubiri cyane cyane ku bantu bahorana umubabaro, abadasinzira neza, n’izindi ndwara.
Amazi akonje n’ashyushye ngo avura kandi ibicurane, ubushita, indwara yo kubyimbagana mu muhogo, amashamba, no guhagarika umuriro mu mubiri.
Ibi kandi byanagarutseho n’umushakashatsi, akaba n’umuganga w’indwara z’abana m’u Bufaranza Dr Paul Dupont, wavuze ko iyo amazi akoreshejwe neza, ashobora kuvura indwara nyinshi, aha yagize ati "usibye indwara zitandukanye avura, anakora akazi katoroshye ko gusukura umubiri, ndetse anifashisha henshi mu nganda zitunganya imiti”.
N’ubwo ubu buvuzi bwamamaye cyane m’Uburayi na Aziya, abaturage batandukanye bo mu Karere ka Muhanga baganiriye n’iki kinyamakuru barimo Uwiduhaye Therese na Niyonsenga Patrick , bagaragaje ko bazi akamaro kayo mu mubiri kandi ko bayanywa kenshi gashoboka, gusa ngo bahura n’ikibazo cyo kutayanywera ku gihe bitewe n’akazi gatandukanye bakora.
Niyonsenga yagize ati "nkanjye ndi umushoferi, akamaro k’amazi ndakazi kandi barayantegetse kwa muganga kuko ndwara impyiko, gusa mpura n’ikibazo cyo kutayanywera igihe bitewe n’imiterere y’akazi kanjye”.
Gusa, ubushakashatsi buvuga ko umuntu afata ikigero cy’amazi bitewe n’indwara afite, cyangwa se imiterere y’umubiri we, bikaba ngo ari byiza kugana inzobere m’ubuvuzi m’urwego rwo kumenya ingano y’ amazi akenewe.
Baza Shangazi
Urwego News
Zimwe mu ndwara zivurwa n’amazi
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment