by http://www.ubuzima.info
Abahanga bo muri Institut Pasteur bari gukora ubushakashatsi
bwimbitse bifashishishije amaraso bakuye ku bantu 22 000 barwaye Ebola
ariko bakayikira. Ubu bushakashatsi byabafashije kubona ko agakoko
gatera Ebola kari guhindura imikorere yako binyuze mu kwisuganya bityo
ngo bikaba byazagafasha gufata abantu benshi, kava mu muntu umwe kajya
ku wundi mu buryo bworoshye.
Iyi virus ngo iri kwisuganya ngo izoreke ingogo mu bihe biri imbere
Impuguke mu kwiga uko uturemangingo fatizo tw’umuntu dukora(human
genetics), Dr Anavaj Sakuntabhai aragira ati: “Ubu tuzi neza ko iyi
virus iri kwisuganya mu buryo bugaragara.”
Yongeyeho ko ibi bigomba kuba impuruza ku nzego zose z’ubuzima
n’abafatanya bikorwa bazo bagafata ingamba hakiri kare zo kuzakumira
ubwandu bw’iyi ndwara n’ubundi isanzwe yandura kandi ikica vuba.
Ubundi ntibisanzwe ko za Virus zigira ubushobozi bwo kwihinduranya
zikisuganya zigamije kugira ingufu zo gukwirakwira vuba vuba, ariko kuko
Virus ya Ebola ifata intimatima ya DNA yitwa RNA kimwe na HIV/AIDS
hamwe n’indi ndwara yitwa Influenza birayorohera kubikora.
Virus ya Ebola ifite ubushobozi bwo kuba mu bice by’Isi bitandukanye kandi igafata abantu vuba cyane aho baba bari hose.
Hari ubwo za virus zigabanya ubushobozi bwazo bwo kwica ariko
zikongera ubushobozi bwo gufata abantu benshi(less deadly but more
contagious).
Impungenge abahanga bo muri Institut Pasteur bafite zishingiye ku
ngingo y’uko iyi virus ifite ubu bushobozi bwo kwinjira mu mibiri
y’abantu benshi ariko ntibahite bagaragara nk’abarwayi bityo bagatinya
ko kera kabaye yazabona uburyo bwo kongera ingufu zo kwica bityo imibare
y’abo izahitana ikiyongera.
N’ubwo bizwi ko Ebola ikwirakwizwa n’uko abantu batayirwaye bagize
aho bahurira n’amatembabuzi ava mu mibiri y’abayirwaye cyangwa abo
yahitanye(amarira, ibyuya, inkari, umusarane, n’ amaraso) ariko ngo kuba
iyi virus iri kwisuganya kandi ikinjira buhoro buhoro mu mibiri
y’abantu ariko ntibarware, hari amakenga ko yazagarika ingogo mu gihe
kiri imbere ku rwego rwo hejuru kurusha mbere.
Kugeza ubu ariko abantu barasabwa kwirinda gukora ku mibiri cyangwa
ikintu icyo aricyo cyose cyakozweho n’umurwayi wa Ebola cyangwa uwo
yahitanye. Amahirwe y’uko umuntu wafashwe na Ebola yayirokoka ari kuri
40 ku ijana gusa.
Kubera ukuntu iyi ndwara yandura vuba, itera ubwoba bwinshi mu bantu
bigatuma baha akato abantu bayiketseho kandi wenda atayirwaye.
BBC
Iyi virus ngo iri kwisuganya ngo izoreke ingogo mu bihe biri imbere
0 comments:
Post a Comment