Kugira ngo tubone igisubizo reka twibaze ibibazo bimwe na bimwe dukore n’imibare mike.
Iyo turwaye, dusiba akazi tugatakaza ibyo twashoboraga kubona ndetse n’umushahara w’iyo minsi.
- Kugira ngo nanone ugarure imbaraga bishobora kudufata igihe kirekire. Wasanga ibyo byatwara amafaranga angahe?
- Iyo ugize ibyago ukajya mu bitaro harimo ububabare, amafaranga atangwa mu bitaro, kugemurirwa n’abo mu rugo ndetse bagomba kukurwaza, ibyo byose bitwara amafaranga angahe ?
- Umunyeshuri usiba ishuri kubera malariya, byatwara amafaranga angahe ?
- Iyo tugiye kwa muganga kwisuzumisha hamwe n’amafaranga y’ibizamini bisabwa tudashyizemo amafaranga y’urugendo!, ibyo byose bitwara amafaranga angahe?
- Abana bacu cyangwa se abavandimwe baramutse barwaye malariya, byadutwara amafaranga angahe?
- Bibaye kenshi mu mwaka se byagenda bite? Byatwara amafaranga angahe?
Dukoze ikigereranyo usanga kugura inzitiramibu iteye umuti kandi ukayiryamamo bihendutse cyane. N’ubusanzwe « kwirinda biruta kwivuza »
0 comments:
Post a Comment