Inzitiramibu ifite ubushobozi kuruta izindi ni iteye umuti ku buryo burambye kandi ishobora kumara igihe kirekire cy’imyaka ine. Bene iyo nzitiramibu iva mu ruganda iteye umuti. Umuti bawutera mu budodo mu gihe bayikora. Imibu rero ikaba yirukanwa n’uwo muti cyangwa se igapfa mu gihe iyikozeho.
Aya ni amakuru mabi ku mibu kandi ni amakuru meza kuri twebwe!
Ushobora kugura TUZANET ku giciro gito mu bacuruzi basanzwe , mu bacuruzi b’imiti , mu masoko, mu maduka, ku bajyanama b’ubuzima n’ahantu hari amashyirahamwe y’ubuzima mu Rwanda hose.
Ku bagore batwite no ku bana bari munsi y’imyaka itanu , MAMANET iraboneka ku kigo nderabuzima kikwegereye cyose.
0 comments:
Post a Comment