Abantu benshi bakunze kugira ubwoba bw’agacurama ariko tukaba twababwira ngo ubwo bwoba ntabwo bufite ishingiro
Ubwoko bw’agacurama gashobora guhungabanya umudendezo wa muntu ni agacurama bita(chauve-souris vampire) kakaba kabarizwa ku mugabane wa Amerika mu gice cy’amajyepfo : akagacurama iyogahuye n’umuntu karamukomeretsa cyane kuburyo ava amaraso ari nayo kaba kishakira kugirango kayanywe!
Ingano y’agacurama(umubyimba)
Bitewe n’aho agacurama kaba ingano yako igenda ihindagurika bityo agacurama gakuze neza ahantu kishimiye gashobora kugera kuri metero imwe n’igice (1.50 m).
Agacurama karaguruka!
Tumenyereye ko inyoni arizo ziguruka ariko mu muryango w’inyamabere ari naho agacurama kabarizwa kuko nako gafite amabere gashobora kuguruka ,gafite ubwoya kandi kakonsa abana bako gakoresheje amata ava muri ayo mabere yako . n’ubwo twavuze haruguru ko agacurama gashobora kuguruka ntabwo kagira amababa ahubwo kaguruka gakoresheje ibyubi byako bigizwe n’agahu gato aho bifatanye n’amaguru y’imbere .
Agacurama gashobora kuguruka no mu mwijima (ijoro) ibi kakabishobozwa n’ubushobozi kibitseho butuma kagira ubushobozi bumeze nku bwa radar ,agacurama iyo kagenda n’ijoro kohereza amajwi imbere yako adashobora kumvwa n’umuntu iyo urwo rusaku ruhuye n’imbogamizi n’ukuvuga umusozi igiti cyangwa ikindi kintu icyaricyo cyose riragaruka iyo rigeze kugacurama kamenyako imbere hari ikintu gishobora kugahungabanya bityo kagaca iruhande.
Ibyo kurya:
uducurama turya imbuto gusa igice kinini gitungwa n’udukoko ibi bituma agacurama gashobora guhashya imibu ishobora kudutera malariya.
Agacurama iyo kaguruka kagenda gafunguye umunwa wako ibi bigatuma udusimba twose turi mucyerekezo kaganamo twiroha mu kanwa naho ibyubi byako bikaba byagereranywa n’inshundura izi zifashisha mu burobyi hanyuma uko urugendo rukomeza kakanyuzamo kakareba ko hari agakoko kafashe mu byubi byako kakaturya .
Ibitotsi
Muri rusange agacurama gasinzira kumanywa kagakora ingendo zako mu ijoro. Iyo gasinzira gacurika umutwe hasi amaguro afatishije ku biti cyangwa inkuta z’amazu .
Baza Shangazi
Urwego News
Ubuzima bw’Agacurama buratangaje!
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment