by http://www.ubuzima.info
Ikibazo cy’ubwandu bwa SIDA
muri Uganda gikomeje gufata indi ntera, aho ku munsi haboneka ubwandu
bushya bw’abantu 375, ndetse mu mwaka w’2014 hakaba haranduye abantu
137,000, abiyandikishije gufata imiti igabanya ubukana bagahita bagera
ku 713 744.
Hagati y’ukwezi kwa Kamena na Nzeri 2014, abantu bashya 33,744
biyandikishije kujya bafata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera
SIDA, bituma imibare y’abafata iyo miti ihita iva ku 680,000 igera ku
713 744.
M. Joshua Musinguzi ushinzwe gahunda yo kurwanya SIDA muri Ministeri y’Ubuzima atangaza ko mu bamaze kwiyandikiha banahabwa imiti igabanya ubukana, 659 064 ni abantu bakuru, 54 680 bakaba abana batarengeje imyaka 15, kugeza ubu imibare y’ababana n’ubwandu ikaba ibarirwa muri miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu.
Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) uvuga ko izamuka ry’ abafata imiti igabanya virusi itera SIDA ari byo, bitewe n’ impamvu y’ ibyabaye nyuma y’ aho Minisiteri y’ ubuzima ishyiriyeho gahunda nshya.
Uyu muryango uvuga ko ababana n’ubwandu bari bafite abasirikare b’umubiri (CD-4) 350 ari bo bahabwaga imiti, ariko OMS ikagira inama Minisiteri y’ubuzima ko yajya itanga imiti no ku bagifite abasirikare 500 bakimeze biyongereye bakagera kuri CD-4 500, bagakomeza kumera neza mbere y’uko bishora mu biyobyabwenge.
Muri Kamena 2014m Uganda yatakazaga hafi miliyari 54 z’amashiringi ku bantu 551,000 bafataga imiti igabanya ubukama, mu gihe abageraga ku 800,000 bari batariyandikisha kujya bayihabwa kandi barageze mu gihe cyo kuyifata.

0 comments:
Post a Comment