Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

uko wakoresha inyanya ukagira uruhu rwiza rwo mu maso


Inyanya ni ubwoko bw’imboga buhora mu gikoni. Usibye kuba bwongera uburyohe bw’ibiryo, inyanya zikoreshwa no mu kugira neza uruhu yaba ku bibazo by’utwenge tunini, ibiheri cyangwa uruhu rutameze neza muri rusange.

 uko wakoresha inyanya ukagira uruhu rwiza rwo mu maso
Inyanya /Photo internet
Ni byiza kurya inyanya mbisi kugirango ugire uruhu rwiza. Ntago ari ngombwa kugura ibikoresho bihenze cyangwa ngo ujye mu ma salon buri gihe. Ukurikije izi nama uruhu rwawe ruzaba rwiza kandi byarurinda no gusaza.
Kugabanya ubunini bw’utwenge tw’uruhu.
Utwenge tunini tw’uruhu dutuma imyanda yinjira mu ruhu bigatere infection. Niba ufite icyo kibazo, fata akayiko gato kamwe k’umutobe w’urunyanya rubisi, wongeremo udutonyanga 2-4 twa mandaline, koresha ipamba ushyire ku ruhu rwo mu maso. Ukandakande buhoro mu biziga, ubirekereho iminota 15 hanyuma wunyuguze, woze mu mazi akonje. Hanyuma usige amavuta atohesha uruhu. Kubikora kenshi bizatuma utwenge tugabanuka vuba
Kuvura Ibiheri (Acne)
Aside ziri mu nyanya zigabanya acne ndetse ikanahanagura uruhu. Vitamine A,C n bikunda kuba mu miti igabanya acne kandi izo vitamine ziba mu nyanya. Niba ufite acne itari nyinshi, kata inyanya mo igice hanyuma ugisige ku ruhu. Niba ufite mask nini ya acne sya inyanya mbisi hanyuma umutsima uvamo uwushyire ku ruhu ubimarisheho isaha. Unyuguza hanyuma usige amavuta. Ibi ubikore buri munsi iminsi myinshi washobora , acne izuma kandi uruhu rumere neza.
Kugabanya uruhu rufite amavuta
Kugirango ukureho amavuta ku ruhu rwawe, kanda urunyanya rubisi ukuremo umutobe uwushyire ku ruhande, hanyuma ukandire cocombre muri wa mutobe w’inyanya. Bishyire ku ruhu buri minsi ukoresheje ipamba kugirango amavuta y’uruhu agabanuke.
Inyanya zivanze na avoka ni byiza ku ruhu rw’amako avanze (uruhu rufite amavuta, urusanzwe n’urwumye) kubikoresha : nomba inyanya na avoka mu gasorori, bivange neza hanyuma ubushyire ku ruhu rwawe, nyuma y’iminota 20-30 karaba n’amazi y’akazuyazi.
Kuvura uruhu rwangiritse.
Izuba rishobora gutwika uruhu, bigatuma uruhu rubabuka. Kata igice cy’urunyanya uvange n’utuyiko tubiri 2 tw’ikivuguto, shyira urwo ruvange ku maso, akananwa intoki n’ibirenge. Wunyuguze nyuma y’iminota 20.
Inyanya zitunganya uruhu hejuru mu gihe ikivuguto gitanga proteyine zikenewe ngo uruhu rworohe.
Kugira uruhu rwiza.
Vanga ubuki n’umutobe w’inyanya bifate. Ubishyire ku ruhu hanyuma urindire iminota 15 woge. Uruhu ruzoroha kandi ruse neza.
Uge ukora ibishoboka ube ufite inyanya igihe cyose kugirango wikorere ibyafasha uruhu rwawe mu gihe ubikeneye.
Sandrine U.R (beauty therapist)
0783605232-Yahweh Salon at Kicukiro rd. Sonatube-centre

source:agasaro.com

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo