Ababyeyi b’umwana w’umukobwa
wakize uburwayi burimo kanseri no kuva amashyira mu myamya myibarukiro,
bari barashiriwe n’imitungo bamuvuza babibonyemo ikimenyetso gikomeye,
igitangaza cy’Imana.
Biciye mu nkuru y’ubuvugizi yatambutse ku IGIHE.com, Centre Marembo
International, yashakishije umwana w’umukobwa wo mu kigero cy’imyaka 10
wari ufite ubwo burwayi budasanzwe ukomoka mu murenge wa Gatsibo.
Iki kigo cyita ku bana b’abakobwa bafite ibibazo bitandukanye cyahise gifata icyemezo cyo kwitangira uyu mwana.
umuganga w’indwara z’abana ukomoka muri Autriche, Dr Erika H. , niwe
wahise witangira kuvuza uyu mwana ajyanwa muri Autriche ku bushobozi
bwe, ibitaro byaho bimwemerera kumuvura ku buntu.
Uwo mwana yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Kanombe aho yari
ategerejwe n’umuryango we, se na nyina, ahagana saa mbili z’ijoro ku wa
kabiri tariki ya 13 Mutarama 2014.
N’ibyishimo byinshi birimo no gutungurwa, aba babyeyi bihutiye gusuhuza
umwana wabo banabwira IGIHE ko batunguwe no kubona yarakize nyamara
mbere batizeraga ko ashobora gukira.
Bavuze ko bamutanzeho amafaranga asaga miliyoni eshanu bari baravanye
mu masambu bagurishije kugeza bayamaze bakubitiraho kuzenguruka ibitaro
byose mu Rwanda ndetse no mu Kinyarwanda ariko ntakire.
Zimurinda Athanase se w’uyu mwana ati “ cyari ikibazo gikomeye
ariko ubwo yakize ndishimye cyane, nkurikije ukuntu navunitse n’aba
badamu bakamfasha n’aba banyamahanga b’abagiraneza bakaza tugafatanya,
ndumva nishimye cyane rwose muri make.”
Ibi byishimo byanasabye nyina Nyirambarushimana Evelyne abwira IGIHE
ati « Ndishimye cyane rwose kuba akize, mbese nta kindi kintu navuga,
navugaga ko naramuka akize, nzashima n’Imana. »
Uyu mwana w’umukobwa uvuka mu muryango w’abana batanu arimo
gushakirwa ishuri yakwigamo muri Kigali nyuma y’uko yaretse ishuri
kubera kunenwa, ubwo yatangiraga kujya ava amashyira ageze mu mwaka wa
mbere.
Nsabimana yavuze ko Dr Erika yabakoreye ibikorwa byinshi
bitandukanye nk’umufatanyabikorwa w’iki kigo. Yanajyanye n’abandi bana
babiri kuvurirwa muri Autriche, kandi baza bameze neza ugereranyije na
mbere.
Dr Erika, aganira na IGIHE nawe yishimiye ko uwo yafashije yakize.
Yagize ati « Avuye muri Autriche kuhavurirwa kubera uburwayi yari
afite, ameze neza yarakize, yaranenwaga mu muryango no ku ishuri, ariko
Centre Marembo kuko nabafashije kujyana abana babiri kuvurwa mu
mahanga, ndishimye cyane kuko amerewe neza. Ndabona yakize burundu.»
Nsabimana avuga ko yabuze uko ashimira uyu mugiraneza (Dr Erika) kubera ibikorwa bye ku bana b’u Rwanda.
Ati « Ni igikorwa cy’indashyikirwa. Gutera inkunga ukongera ukaba n’umurwaza, yamaze ibyumweru 6 ari mu bitaro amurwaje. »
Uyu mwana ngo igihe kizagera asubizwe mu muryango we kuko kugera ubu
agifite inkovu, zirimo gukira ariko ngo zidakeneye umuti kandi n’ikindi
kibayo yagira uyu muganga yamwereye kumuvuza i Burayi.
Akize avuwe n’abaganga 12 bateraniye kuri ubu burwayi bwe kugeza babuganje.
Dr. Erika uretse kuvuza uyu mukobwa n’abandi bahungu babiri ngo agiye gufasha Centre Marembo kubaka Laboratwari.
Baza Shangazi
Urwego News
Umwana yakize kanseri ababyeyi bagwa mu kantu
Centre MArembo yakoze ubuvugizi umwana akavuzwa kanseri
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment