Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Shokola ifite akamaro ku buzima bw’umuntu

Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika burerekana ko kurya shokola (Chocolat) bigira akamaro kanini ku buzima bw’umuntu, kuko ifasha ubwonko gukora neza, kugira uruhu rwiza n’ibindi.
Amakuru yashyizwe k’umugaragaro n’urubuga rwa interineti rwa www.sante.lefigaro.fr aravuga ko shokola igabanya umunaniro cyane cyane ku bantu bakuze, bigatuma ubwonko buruhuka mu gihe umuntu yananiwe, kandi ikanafasha abanyeshuri kugira ubwenge mu ishuri.

Muri shokola habamo icyitwa « cocoa » kikaba ari igihingwa gikoreshwa mu gukora ibiryo byo mu nganda, amavuta yo gutekesha, n’ayo kwisiga, ari na byo bituma Dr Farzaneh Sorond wayoboye itsinda ryakoze ubwo bushakashatsi agaragaza ko ituma uruhu ruba rwiza.

Impamvu shokola iri mu bitera kugira uruhu rwiza nuko ngo yifitemo ubushobozi bwo kuyaza ibinure byo mu mubiri, bigatuma imyanda y’imbere isohokera mu kubira ibyuya, bikoza umubiri.

Inama yo kurya shokola, Dr Farzaneh Sorond yayigiriye buri wese cyane cyane abantu bakunda gusoma ibitabo, abanyeshuri, abagira akazi ka buri munsi kabananiza, kugira ngo ibafashe kuruhura ubwonko no kongera ubushobozi bw’imikorere y’ubwonko.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo