Mukamwezi Jeannette, atunganya inzara z’abagore n’abagabo mu Mujyi wa Kigali, yatanze inama.
1. Gukoresha indimu
Mukamwezi yavuze ko indimu ifasha inzara gukomera. Umuntu ufite inzara zicikagurika arayifata agatonyangirizaho amazi yayo kuri buri rwara, cyangwa akayikubaho.
Nyuma y’iminota 15 agakaraba mu ntoki. Ibyo umuntu yabikora buri munsi cyangwa igihe aboneye umwanya inzara zigeraho zigakomera, ntizongere kuvunika.
2. Vernis zabugenewe
Abagore n’abakobwa bakoresha ama verini (vernis) atandukanye, bitewe n’amabara bashaka bagamije kurimba, ariko hari ubwoko bw’ayo ma verini atuma inzara zigira umwimerere.
Izo verini ziri mu bwoko bwa jeli ‘Gelle’, zikaba ziboneka mu mazu atandukanye atunganya ubwiza bw’abagore .
3. Kudazicisha inzara amenyo
Inzara zicishije amenyo zitakaza umwimerere, zikoroha zikaba zagera aho zitangira no kwinjira mu mubiri.
Aha Jeanette yavuze ko umuntu udafite ubushobozi bwo kujya muri Salon ngo azicishe, yajya agura urwembe cyangwa agakoresha akuma kabugenewe ‘Coup ongles’.
4. Isuku
Inzara zigomba guhora zikorerwa isuku nk’ibindi bice byose by’umubiri. Kuzica cyangwa kuzicisha, gukaraba intoki no kuzikuramo imyanda bituma zihorana umwimerere haba ku bagabo n’abagore.
Hari ubwo gucikagurika kw’inzara cyangwa kuvunika kwa hato na hato biba ari uburwayi, cyangwa imiterere y’umubiri w’umuntu.

0 comments:
Post a Comment