Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Menya byinshi ku ndwara y’ubwandu bw’inkari

Indwara izwi ku izina y’ubwandu bw’inkari cyangwa se "infection urinaire”, ni indwara ifata urwungano rw’inkari, ni ukuvuga ko ifata impyiko, uruhago ndetse n’umuyoboro ugeza inkari hanze. Iyi ndwara yigaragaza cyane binyuze mu buribwe buza mu gihe cyo gusoba, rimwe na rimwe hakabaho kuribwa mu nda yo hasi ndetse n’umuriro.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa doctissimo.com, habaho ubwoko 3 bw’ubwandu bw’inkari. Hari Cystite ari na bwo bukunze kugaragara cyane cyane cyane ku bagore, bwibanda ku gutumba n’uburyaryate bw’uruhago.

Igihe kinini, ibi biterwa n’udukoko tuva mu mara two mu bwoko bwa Escherichia coli, tuba ari twinshi aho imyanda isohokera (mu kibuno). Utu dukoko twanduza tuva mu kibuno tukanyura mu muyoboro w’inkari tukagera mu ruhago, hanyuma tugatangira kubangamira igikorwa cyo gusohora inkari ziva mu ruhago ari na ho hava indwara ya infection urinaire yo mu bwoko bwa Cystite.

Hari kandi infection urinaire yo mu bwoko bwa uretrite, ikaba ikora gusa ku muyoboro w’inkari (uretre), ikaba yo yandurira mu mibonano mpuzabitsina kandi ikaboneka cyane ku bagabo, ariko n’abagore bashobora kuyirwara. Hari udukoko twinshi dutera uretrite ariko agakunze kugaragara ni Chlamydia na gonocoque.

Hari na pyelonephrite akaba ari na yo mbi, kuko yo ifata imyanya y’impyiko nyirizina ikaba iterwa n’udukoko two mu bwoko bwa bacteria. Ubu bwoko bwa infection urinaire bugaragara cyane ku bagore cyane cyane ku batwite. Iboneka kandi ku bana bavukanye ikibazo cy’umuyoboro w’inkari ukoze nabi bigatuma inkari ziva muri vessie zigasubira mu mpyiko.

Infection urinaire ifata abagore cyane kurusha abagabo kuko umuyoboro w’inkari w’abagore mugufi kurusha uw’abagabo worohereza bacterie kugera ku ruhago.

Ibimenyetso by’iyi ndwara

Infection urinaire igira ibimenyetso byo kuribwa no kugira uburyaryate mu gihe umuntu ari gusoba, gukenera gusoba inshuro nyinshi cyane, gukenera bidasubirwaho gusoba rimwe na rimwe inkari zikisohora kandi zihumura nabi, rimwe na rimwe haza amaraso mu nkari ariko infection urinaire yo hasi ntigira umuriro, keretse iyo yageze mu mpyiko.

Kugira ngo iyi ndwara igaragare hapimwa inkari.

Uburyo ivurwa

Kimwe n’izindi ndwara zose zandura, guhabwa imiti irwanya bacteria (antibiotiques) ni bwo buryo bukoreshwa cyane mu kuvura iyi ndwara. Igihe cyo gufata iyi miti giterwa n’ikiciro cy’umurwayi.

Uburyo bwo kwirinda infection urinaire

Kugira ngo ugabanye ibyago byo kwandura infection urinaire ni ngombwa cyane kunywa amazi yagenwe ku munsi, ni ukuvuga hagati ya litiro 1,5 kugeza kuri 2, kutifata igihe kinini mu gihe ushaka kujya gusoba ndetse no gukora neza isuku haba mu kibuno ndetse no mu myanya ndangagitsina nyuma yo kuva ku mu bwiherero.

Ni byiza kwihutira kwa muganga ukibona ibimenyetso by'iyi ndwara.

Related Posts by Categories



1 comments:

Dynapharm said...

MURAHO NEZA NSHUTI🤚🏼.
NUKURI NANJYE NARI MFITE IKIBAZO CY'IMYOROKERE AHO NARI NARAZENGEREJWE NAMA INFECTION, NTAMAVANGINGO, MPORA NDIBWA UMUGONGO NDETSE NA ONAPO YARANZENGEREJE, NAJE KUBIGANIRIZA UMUBYEYI WINSHUTI YANJYE ARAMPUMURIZA AMBWIRAKO NAWE YABIKIZE, NIKO KUMPA NIMERO YABANTU BAMUFASHIJE NGO NANJYE BAMFASHE, KUKO MPEREREYE NYAGATARE NARABAHAMAGAYE BANYOHEREREZA IYO GUSA BYARI BIHENZE PE! ABAMPAYE IYITWA
1Chlorophyl
2.maharani
3.Yeegano
4.fatima
5.femenin Wash

NABIKORESHEJE IBYUMWERU BIBIRI GUSA UMUGABO ATANGIRA KUNSHIMIRA NUMVA NARAKUZE PE, NANUBU NDASHIMA IMANA KUKO NARAKIZE NEZA.

ABAFITE IKIBAZO NKICYO NARIMFITE NUKURI MUHAMAGARE IYI NUMERO (0783887766).MUBASHE KUBONA IGISUBIZO CYA BURUNDU.

MUBAHAMAGARE CYANGWA MUBANDIKIRE KURI WHATSAPP 0783887766.

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo