Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ababana n'indwara zidakira bakenera guhabwa ubufasha bwihariye

Ishyirahamwe nyarwanda ryita ku barwayi bafite indwara zidakira, zirimo Cancer, Diabete na Sida, rirakangurira imiryango n’abarwayi nyirizina kubagana kugira ngo babone ubujyanama ku buryo abo barwayi bafashwa kubaho babona imiti n’ubundi bufasha n’ubwo baba bari mu ngo zabo.

Ibi byatangajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’iryo Shyirahamwe « Palliative Care Association of Rwanda » mu gutangiza amahugurwa ku bazajya batanga izo nyigisho mu muryango nyarwanda.

Ayo mahugurwa azamara iminsi itanu ahuje abakozi b’ibitaro by’akarere bya Kibagabaga, ibitaro bya Butaro n’abakozi b’ibitaro bya Rwinkwavu. Yateguwe ku bufatanye bwa Ministeri y’ubuzima, ibitaro bya Kibagabaga n’ishyirahamwe nyarwanda ryita ku ndwara zidakira rizwi nka « Palliative Care Association of Rwanda ».

Abo bakozi bazaba bafite inshingano zo kumenya uko abarwayi babana n’izo ndwara bagomba kwitabwaho haba mu bitaro no mu ngo batuyemo. Umuyobozi w’ibitaro bya Kibagabaga Dr NTIZIMIRA Christian yavuze ko iyi ari intambwe nziza igamije gufasha abarwayi b’indwara zidakira mu Rwanda.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’Umuryango nyarwanda wita ku barwayi bafite indwara zidakira Madam MUKANKURANGA Grace, yavuze ko mu Rwanda hatarashyirwa ingufu mu kwita ku babana n’indwara zidakira, ariko ko Leta yahagurukiye iki gikorwa ku buryo ubufasha buzagera mu nzego zo hasi mu baturage.

Yavuze ko abafite amikoro usanga bajya mu mahanga kwivurizayo bigatwara amafaranga menshi n’imiryango ikahazaharira. Akaba afite icyizere ko ibikorwa by’ishyirahamwe ryabo bizagira akamaro kuko gahunda zabo zigamije imibereho myiza y’abaturage kandi bakaba badakora bonyine kuko bafatanya n’abandi bo mu muryango wo ku rwego rwa Afrika ariwo « Africa Palliative Care Association » ukorera mu bihugu bitandatu n’u Rwanda rurimo.

Mu izina rya “Afrika Palliative Care Association”, Madam Grace Munene yavuze ko uwo muryango ufite gahunda yo gukurikirana abarwayi b’indwara zidakira babasanga iwabo mu ngo uretse kubafasha mu kubabonera imiti bakanabaha ibijyanye n’ifunguro ryuzuye. Source : Orinfor

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo