Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Umubyibuho ukabije (obesite) ushobora kuvurwa ugakira

Umubyibuho ukabije ni kimwe mu bituma umuntu rimwe na rimwe yumva atishimiye uko ari kandi mu by’ukuri Atari we wakagombye kwinena. Uyu mubyibuho unashobora gutuma ibice bigize umubiri w’umuntu bidakora neza nk’imyanya y’ubuhumekero, imyanya myibarukiro ndetse n’ahandi.

Ntabwo twiriwe twifashisha umuganga runaka, ahubwo twageragezeje kwifashisha inyandiko zitandukanye z’abahanga mu by’ubuzima. linternaute.com itangaza inama zitandukanye ku bantu baba baratangiye guhura n’ingaruka z’umubyibuho ukabije.
Muri izo nama harimo gukora imyitozo ngororangingo mu gihe gikwiye, ni ukuvuga gufata imisi ndakuka igomba guhora ukoraho siporo byaba akarusho ukayikora buri munsi.

Indi nama uru rubuga rutanga ni ukumenya kwicunga mu byo urya. Twavuga nk’iyo umuntu akunda kuryagagura, ni imwe mu mpamvu zatera umubyibuho ukabije, cyangwa se iyo ahora ahindura urugero rw’ibiribwa agenda afata adashyizeho igipimo ndakuka.
Ikibabaje ni uko usanga muri iki kinyejana abantu bakiri bato ari bo bakunda guhura n’iki kibazo kandi ari bo bakagombye kuba bakoresha umubiri wabo neza cyane ko amakuru ku bijyanye no kuringaniz aibiro ahari ku bwinshi.

Ngo niba ufite iki kibazo cyo kuba ufite umubyibuho udasanzwe, ni ko ugutangira ugafata amasomo ajyanye no kurya neza ndetse wirinda kurya ibiryo bikungahaye cyane ku binyamavuta ndetse n’ibinyobwa biryoherera kuko byose biri mu bitera ingaruka zo kugira umubyibuho ukabije. Ariko cyane cyane, ni ngombwa gukora siporo ku rugero rudakuka kandi rudahindagurika.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo